skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Iradukunda Eric Radu na Mudeyi Suleiman

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018 ikipe ya Rayon Sports yiyubatse bikomeye kuko yaguze abakinnyi bakomeye barimo myugariro Iradukunda Eric bakunze kwita Radu na Mudeyi Suleiman ukina asatira ku ruhande rw’ibumoso.

Sponsored Ad

Iradukunda Eric wakiniraga AS Kigali ,yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports uje kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwananiranye nyuma yo kugenda kwa Makenzi.Radu asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amavubi, aho yibukwa cyane mu mikino ya CHAN yabereye muri Maroc mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iradukunda Eric Radu utarahiriwe n’igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda kubera imvune ikomeye yagize, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’ imyaka 2.

Mudeyi Suleiman wakiniraga Musanze FC nawe yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 aho aje kongera imbaraga mu busatirizi bwayo bwatakaje abakinnyi bakomeye barimo Diarra na Tshabalala.

Mu mwaka w’imikino ushize, Mudeyi yatsindiye Musanze FC ibitego 7, atanga imipira 5 yavuyemo ibitego aho we ku giti cye yabashije gutsinda ibitego amakipe akomeye arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali.

Rayon Sports Imaze gusinyisha abakinnyi 3 muri iyi mpeshyi, barimo Donkor Prosper Kuka, ukina hagati mu kibuga, Mudeyi Suleiman ukina aca ku mpande, yakuye i Musanze na Iradukunda Eric Radu yakuye muri AS Kigali.


Radu wakiniye Amavubi muri CHAN na Mudeyi bamaze gusinyira Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa