Kigali

Rayon Sports yasinyishije Iranzi Jean Claude na Irakoze Saidi yongerera amasezerano abakinnyi 2 bakomeye barimo uwo yagize kapiteni

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 July 2019 Yasuwe: 6300

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri Iranzi Jean Claude wirukanwe na APR FC,yongerera amasezerano y’imyaka 2 Mugisha Gilbert ukina asatira ndetse itangaza ko Rutanga Eric ariwe ugomba kuba kapiteni wayo nyuma y’aho yemeye kongera amasezerano y’imyaka 2 nawe.

Rutanga Eric wananiranwe n’ikipe ya Nkana FC nyuma yo kumwemerera akayabo yajya kuyisinyira ikisubiraho,yamaze kongera amasezerano y’imyaka 2 ndetse ahita ahabwa igitambaro cy’ubukapiteni asimbura Manzi Thierry wari ukimaranye umwaka.

Kapiteni mushya wa Rayon Sports,Rutanga Eric w’imyaka 26,yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye muri APR FC,ayifasha gutwara ibikombe 4 mu myaka 2 ayikiniye.

Mugisha Gilbert byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri APR FC,yafashe umwanzuro wo kuguma mu ikipe ya Rayon Sports nawe yongera amasezerano y’imyaka 2.

Uyu munsi kandi,Rayon Sports yasinyishije Iranzi jean Claude amasezerano y’imyaka 2 we na mugenzi we ukubutse I Burundi witwa Irakoze Saidi uzwi nka Desailly warangije shampiona y’Uburundi ari ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi 19.Uyu musore wakiniye intamba z’abatarengeje imyaka 20 yari asanzwe akinira ikipe ya Musongati FC mbere yo gusinyira Gikundiro amasezerano y’imyaka 2.

Rayon Sports yatanze urutonde izakoresha muri CECAFA Kagame Cup 2019 rutariho Sarpong,Runanira Hamza,Nyandwi Saddam na Donkor,yamaze gusinyisha Iranzi Jean Claude amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwirukanwa muri APR FC.

Uretse kuba yasinyishije Iranzi,Rayon Sports yavuguruye urutonde rw’abakinnyi 20 izakoresha muri CECAFA Kagame Cup aho yongeyemo iranzi na rutahizamu w’umunya Ghana witwa Saba Robert ikuramo Ndizeye Samuel na Bikorimana Gerrard.




Rutanga wagizwe kapiteni na Mugisha Gilbert bongereye amasezerano y’imyaka 2




Rayon Sports yasinyishije Iranzi na Irakoze Saidi ndetse ibashyira mu ikipe izakina CECAFA Kagame Cup ibasimbuje Ndizeye na Bikorimana Gerrard

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yisubije umwanya w’icyubahiro mu gihe Gasogi United yahagamye Police...

APR FC yongeye kwereka Marines FC murumuna wayo ko ari ubukombe iyitsinda...
22 October 2019 Yasuwe: 2909 0

Rayon Sports yemeye kugurisha Jules Ulimwengu mu ikipe yo mu...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeye kugurisha rutahizamu wabo...
22 October 2019 Yasuwe: 5417 0

APR FC yafatiye ibihano Sugira Ernest kubera ibyo yatangaje nyuma yo...

Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika rutahizamu Sugira...
22 October 2019 Yasuwe: 3938 0

Rayon Sports irahura na Bugesera FC idafite Radou na Saddam bafite ibibazo...

Ikipe ya Rayon Sports irahura na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 04 wa...
22 October 2019 Yasuwe: 1779 0

Sergio Ramos yasezeranyije ikintu gitangaje umutoza Zidane umerewe...

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid,Sergio Ramos yabwiye umutoza we Zinedine...
22 October 2019 Yasuwe: 2884 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu Maurizio Sarri atandukaniyeho na Allegri...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangaje ko Juventus y’uyu mwaka...
22 October 2019 Yasuwe: 1810 0