skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Umunya Ghana wakinnye mu Butaliyani [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na MK Card imaze gusinyisha umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Olokwei Commodore nyuma yo gushima urwego rwe mu myitozo yari amaze iminsi akorera mu Nzove.

Sponsored Ad

Uyu musore wakinnye mu makipe ya Ghana y’abatarengeje imyaka 17 kugeza kuri 20, yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano yimyaka 2.

Uyu musore w’imyaka 22 biravugwa ko yakinnye mu ikipe y’abana ya Parma mu Butaliyani mbere y’uko agaruka muri Ghana gushaka ikipe muri Afurika.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ibifashijwemo n’abafatanyabikorwa bayo,aho ishaka kongera kugera kure mu marushanwa nyafurika dore ko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League.

Mu minsi mike Olokwei Commodore yari amaze akora imyitozo mu Nzove,yakoze ku mutima abakinnyi ba Rayon Sports bisabira ubuyobozi kumusinyisha cyane ko ngo afite ubuhanga bwisumbuye ku bwa mwene wabo Donkor Prosper kuko we ngo afite ubushobozi bwo kuvana umupira inyuma akawugeza imbere ndetse ngo azi gutanga imipira ivamo ibitego cyane.

Olokwei Commodore yazamukiye mu irushanwa rya Airtel raising stars mu gihugu cya Ghana muri 2010, bimufasha gukinira amakipe y’abana bato ba Ghana kugeza no ku y’abataregeje imyaka 20.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa