skol
fortebet

Rayon Sports yasubitse umukino wa gicuti yagombaga gukina na Yanga Africans

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itacyerekeje mu gihugu cya Tanzania gukina umukino wa gicuti na Yanga Africans,wagombaga kubafasha kurushaho kwitegura umukino wa CAF Champions League bagomba gucakiranamo na A l Hilal Omdurman.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe ku munsi w’ejo, Rayon Sports yagombaga kwerekeza muri Tanzania tariki 02 Kanama 2019 igakina umukino wa gicuti tariki 04 Kanama na Yanga Africans, hanyuma ikagaruka mu Rwanda tariki 07 Kanama, habura iminsi mike ngo icakirane na Al Hilal Omdurman.

Biravugwa ko ikipe ya Yanga Africans yananiwe kumvikana na Rayon Sports ku bijyanye n’amatariki umukino wa gicuti wagombaga kuberaho,bituma uru rugendo rusubikwa.

Mu butumwa Rayon Sports yashize ku rubuga rwayo rwa Twitter,yavuze ko uru rugendo rwahagaze ariko bari gushaka indi mikino ya gicuti yo kubafasha kwitegura Al Hilal.

Ubutumwa bugira buti “Rayon Sports yasubitse umwiherero yagombaga gukorera muri Tanzania ndetse n’umukino wa gicuti yari kuzahakinira na Yanga Africans. Gusa iri gushaka indi mikino ya gicuti mpuzamahanga yazanika mbere y’umukino wa CAF wa Al Hilal.”

Rayon Sports niyo izatangira iyi mikino Nyafurika yakira Al Hilal yo muri Sudani I Kigali,hagati ya taliki 9-11 Kanama uyu mwaka mbere y’uko ikinira muri Sudani kuwa 24 Kanama uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • nukuri ikipeyacu iradunshimisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa