skol
fortebet

Rayon Sports yatangaje amafaranga yahawe kuri Diarra n’ingamba bafite mu gushaka abakinnyi bashya

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze amatsiko abafana babwo bibazaga amafaranga bwagurishije rutahizamu Ismaila Diarra aho bwemeje ko ikipe ya CA Bordj Bou Arréridj yishyuwe ibihumbi 30 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse bagiye kuyakoresha bazana abakinnyi bakomeye baturutse hanze y’ u Rwanda.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ubwo iyi kipe yasesekaraga mu Rwanda ivuye muri Algeria nyuma yo kubura indege ko CA Bordj Bou Arréridj yishyuye ibihumbi 30 by’amadorali ya Amerika ndetse batagiye kubika aya mafaranga bagiye kuyashora ku isoko bakazana abandi bakomoka hanze y’ u Rwanda.

Diarra yagarutse mu Rwanda gufata ibye akerekeza muri Algeria

Itangishaka yavuze ko bitewe n’uko ikipe yatakaje abakinnyi benshi uyu mwaka, bashaka kujya ku isoko bakongera kugura abandi by’umwihariko abanyamahanga bashoboye ku buryo bazaziba icyuho cy’abagiye.

Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi benshi barimo rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala wagiye muri Afurika y’Epfo, Nahimana Shassir wagiye muri Oman, Ndayishimiye Eric Bakame wirukanywe kubera imyitwarire, Kwizera Pierrot wamaze kwemeza ko atazongera kuyikinira, Usengimana Faustin wagiye muri Qatar n’abandi bari ku muryango usohoka barimo Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy na Manishimwe Djabel.

Itangishaka yavuze ko ku mafaranga Rayon Sports yagurishije Diarra hari andi ibihumbi bitanu by’amadolari CA Bordj Bou Arréridj izabishyura nyuma.

Ibitekerezo

  • Urugendo rwiza diara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa