Kigali

Rayon Sports yatangaje ingengo y’imari izakoresha mu kugura abakinnyi muri uyu mwaka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 4761

Ikipe ya Rayon Sports ii kwiyubaka cyane yavuze ko aribwo bigitangira kuko ngo yapanze ko muri iri soko izakoresha aakayabo ka miliyoni 150 FRW igura abakinnyi bo kuyifasha kuzitwara neza mu marushanwa nyafurika yasogongeye ku cyanga cyayo mu mwaka wa 2018.

Umujyanama w’iyi kipe akaba anahagarariye MK Sky Vision,Munyakazi Sadati yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko imaze kugura abakinnyi bakomeye ariko icyiyubaka ku buryo nyuma y’igikombe cy’Amahoro izaba imaze kugura abakinnyi ikeneye ku kugero cya 70%.

Yagize ati “Biracyari mu mibare ariko nka Rayon Sports duteganya kutarenza miliyoni 150.tugomba no kongerera amasezerano Mugisha Giribert, Mazimpaka André, Nyandwi Sadam, Mutsinzi Ange, n’abandi.

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Kamena 2019 nibwo Rayon Sports yasinyishije Ciza Hussein,aba umukinnyi wa 5 isinyishije uyu mwaka nyuma ya Commodore, Iragire Saidi, Runanira Hamza na Bizimana Yannick.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa APR FC yabajije ikibazo gitangaje abanyamakuru nyuma yo...

Umutoza mushya wa APR FC,Mohamed Adil yanenze imisifurire yo mu gikombe...
15 September 2019 Yasuwe: 4927 0

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real...

Rutahizamu Eden Hazard n’umunyezamu Thibaut Courtois babwiye umutoza wabo...
15 September 2019 Yasuwe: 3027 0

Neymar Jr yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba PSG bamuvugirije...

Rutahizamu Neymar Jr waraye akinnye umukino we wa mbere muri PSG muri uyu...
15 September 2019 Yasuwe: 3036 0

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera...

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika...
15 September 2019 Yasuwe: 3727 0

Umutoza watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi yitabye Imana

Umukambwe ukomoka mu gihugu cy’Ubudage Rudi Gutendorf, uzwiho kuba yaratoje...
15 September 2019 Yasuwe: 2333 0

CAF CC: AS Kigali yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yo gukinira mu...

AS Kigali ntiyabashije kwizigamira impamba yo kuzajyana I Kampala mu mukino...
14 September 2019 Yasuwe: 2401 0