skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye gushaka rutahizamu usimbura Caleb ugiye kuyivamo

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi wa Sunrise witwa Jules Ulimwengu umaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona kugira ngo asimbure rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb ugiye kwerekeza I Burayi.

Sponsored Ad

Biravugwa ko Bimenyimana yabonye ikipe ku mugabane w’I Burayi ndetse ari kwitegura kuyerekezamo ariyo mpamvu Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’uyu Murundi ndetse na Sunrise FC kugira ngo amusimbure.

Ulimwengu Jules wakinaga muri LLB mu mwaka w’imikino ushize,yerekeje muri Sunrise FC mu ntangiriro z’iyi shampiyona ariko amaze kwerekana ko ashoboye kuko kuri ubu ari ku isonga mu bamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 9 anganya na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports.

Rayon Sports igiye gutakaza abakinnyi benshi barimo Mukunzi Yannick,Djabel,Bimenyimana Bonfils Caleb bari gushaka ibyangombwa biberekeza hanze.



Ulimwengu ni rutahizamu umaze kugaragaza ko ashoboye

Ibitekerezo

  • MBASHIMIYE AMAKURUMEZA MUTUGEZAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa