Kigali

Rayon Sports yatangiye gushakisha myugariro usimbura Rwatubyaye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 4247

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushakisha uko yaziba icyuho kiri mu bwugarizi bwayo ndetse iri gukubita hirya no hino ishaka umukinnyi mwiza wugarira aho amaso yabo bayahanze myugariro Iragire Saidi wa Mukura VS.

Nyuma y’aho Rwatubyaye aviriye muri Rayon Sports yerekeza mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia,kuri ubu iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yatangiye gushakira muri Mukura VS umusimbura we aho batangiye kuganiriza myugariro Iragire Saidi.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangazaIragire Saidi aracyafite amasezerano y’umwaka muri Mukura VS ariko yamaze kubwira ubuyobozi bwe ko yifuza gusohoka akerekeza muri Rayon Sports.

Biravugwa ko Mukura VS ifite ikibazo gikomeye cy’ubukene ndetse bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gushaka uko bayisohokamo dore ko iheruka kubahemba muri Nzeri umwaka ushize.

Rayon Sports yagerageje kuganira n’uwahoze ari myugariro wayo Mutsinzi Ange kugira ngo yongere amasezerano,ariko uyu musore yabaciye amafaranga y’umurengera bituma bahitamo kumureka.


Iragire Saidi uvuka mu Burundi arifuzwa na Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble pazo

    ariko hakwiye kujya hafatwa ibyemezo ku ikipe ziha kuganiriza abakinnyi bizindi kipe badaciye kubayobozi biyo kipe kugirango ako gasuzuguro gacike amahirwe nyine nuko hatari kugaragara umuyobozi wa Rayon watangaje iyo nkuru ngo urebe ngo turaca agasuzuguro nkakariya mukura nikipe nkuru yubashywe ifite amateka nubuzima gatozi abari kugenda bavuga ayo magambo bose niyo nzira buhaye kugirango bakure mukura muri course yigikombe ariko bararihira ubusa nibakomeze bavuge batangiye kera ngo mukura nta mikoro yoguhagararira igihugu turabihorera none bashyekewe bakomeje imigambi mibisha nibabona ko bata igihe baagezaho bahoreMVS yacu babyemera batabyemera izabaho oyeeeeeee mukura tupa ndani

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 4713 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1370 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1902 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2593 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6609 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2863 1