skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye kurambagiza abakinnyi bashya nyuma yo kwitwara nabi muri shampiyona

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza abakinnyi bo kuzayifasha mu mwaka w’imikino utaha nyuma yo kutitwara neza muri shampiyona ndetse bishobora gutuma idasohoka mu mwaka w’imikino utaha.

Sponsored Ad

Mu makuru agera ku Umuryango ni uko iyi kipe itangiye kuvugana n’abakinnyi 9 barimo bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi bagiye kurangiza amasezerano yabo barimo Kwizera Pierrot, Djabel Manishimwe, Mutsinzi Ange Jimmy na Usengimana Faustin.

Rayon Sports yatangiye kubona ko Bakame atangiye kurangira niyo mpamvu mu bakinnyi ishaka harimo abanyezamu babiri bari kuzamuka neza muri shampiyona y’u Rwanda.

Nkuko amakuru ari kubivuga iyi kipe irashaka abanyezamu babiri barimo Rwabugiri Omar wa Mukura VS na Ntwali Fiacre ukinira Intare mu cyiciro cya kabiri,irashaka kwisubiza myugariro Imanishimwe Emmanuel wayivuyemo akerekeza muri APR FC,ndetse ihatanye na APR FC ku bakinnyi babiri batandukanye na Singida Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel.

Rayon Sports irasabwa gutwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo izongere gusohokera u Rwanda dore ko gutwara shampiyona bitagishobotse kubera akavuyo kayirimo.

Ibitekerezo

  • Nibyiza kongeramo amaraso mashya, gusa bitondere guhita bongerera amasezerano Abakinnyi bamwe, babanze basuzume imyitwarire yabo batitaye kumikinire yabo, kuko harimwo abagambanyi muri Equipe yacu, ndetse nibibangombwa commite nayo bayisuzume neza.

    Ni byiza kurambagiza abo bakinnyi, ariko inashakishe ba rutahizamu batyaye ubu ,baba abanyamahanga cg abanyarwanda kuko kuba ikipe idatsinda bidakwiye kuryozwa gusa umutoza( nta mukinnyi w’ imbere ufite ibitego byinshi nko mu zindi kipe dufite?). Muri shampiyona , rayon sport nikinishe abakinnyi Bose ifite ,igende ikuramo abakomeza caf,igikombe cy’ amahoro na cecafa).Hitabwa kandi Ku ngaruka y’ abakinnyi batakitanga uko bikwiye bagamije kwigurisha ari nako birinda ko bavunika( bibaye byiza rayon sport nivugane n’abaranguza amasezerano ikeneye, ihite ibishyura tutarakina car muri retour!).

    Bayobozi ba rayon sport mwirinde ibyo bamwe bits ubugambanyi kuko utabibonera ikimenyetso( ni nk’ibyo bajya bavuga by’ amarozi my makipe). Impamvu mbona nyamuku ubona bamwe bakina batabyitayeho ni uko barimo kwigurisha mu yandi( bityo birinda kwitanga NGO batavunika, bakazabura amasaziro; twirinde kubyita ubugambanyi niba bamwe aruko babibona cg babikeka!).

    Bayobozi ba rayon sport mwirinde ibyo bamwe bits ubugambanyi kuko utabibonera ikimenyetso( ni nk’ibyo bajya bavuga by’ amarozi my makipe). Impamvu mbona nyamuku ubona bamwe bakina batabyitayeho ni uko barimo kwigurisha mu yandi( bityo birinda kwitanga NGO batavunika, bakazabura amasaziro; twirinde kubyita ubugambanyi niba bamwe aruko babibona cg babikeka!).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa