skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye kurambagiza undi mukinnyi wa Kiyovu Sports

Yanditswe: Tuesday 25, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye urugamba rwo kwiyubaka ndetse irashaka kongera gutwara mukeba wayo Kiyovu Sports rutahizamu Nizeyimana Djuma watangiye shampiyona y’uyu mwaka ari ku rwego rwo hejuru.

Sponsored Ad

Nizeyimana Djuma uherutse gufatirwa ibihano n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kubera imyitwarire mibi yagize ku mukino wa APR FC,ari kwifuzwa na Rayon Sports kugira ngo aze kuyifasha gukomeza ubusatirizi nyuma y’iyi shampiyona.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu rutahizamu arifuzwa na Rayon Sports ndetse na APR FC aho zose zishaka kumuha agatubutse ngo azifasha mu busatirizi cyane ko muri uyu mwaka w’imikino amaze kugaragaza ko ashoboye.

Nizeyimana Djuma niwe watsinze Rayon Sports ibitego ibitego 2-1 bayitsinze ku munsi wa 6 wa shampiyona, byatumye abayobozi ba Rayon Sports batangira kumwifuza ndetse biravugwa ko batangiye kumwegera kugira ngo abasinyire.

Si ubwa mbere Rayon Sports yaba itwaye Kiyovu Sports umukinnyi,kuko mu minsi ishize iherutse kugura Kakule Mugheni Fabrice wari kapiteni wayo.

Ibitekerezo

  • Simpamya ko recrutement ya gato na hato itarakorewe igihe cg ije ntacyo ikiramiye ariyo yerekana ko ubuyobozi bwitataye ku ikipe.

    Sinzi niba umwanya Djuma akinaho ariwo ufite icyuho.Byari kuba byiza iyo biba 11 cg 5.

    Simpamya ko recrutement ya gato na hato itarakorewe igihe cg ije ntacyo ikiramiye ariyo yerekana ko ubuyobozi bwitataye ku ikipe.

    Sinzi niba umwanya Djuma akinaho ariwo ufite icyuho.Byari kuba byiza iyo biba 11 cg 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa