skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye neza urugendo rwo mu majyepfo

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunyagira AS Muhanga ibitego 6-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wo mwiherero iri kugirira mu majyepfo wateguwe n’itsinda ry’abafana bayo bo muri iyi ntara " Les Bleus du Sud". Igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel aho yunganiwe na Mugisha Gilbert,Nahimana Shassir,Bimenyimana Bonfils Caleb ,Nova Bayama na Tidiane Kone. Uyu mukino witabiriwe n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports bo muri iyi ntara aho benshi bishimiye uko ikipe yabo yitwaye cyane ko ari bwo bwa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imaze kunyagira AS Muhanga ibitego 6-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wo mwiherero iri kugirira mu majyepfo wateguwe n’itsinda ry’abafana bayo bo muri iyi ntara " Les Bleus du Sud".

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel aho yunganiwe na Mugisha Gilbert,Nahimana Shassir,Bimenyimana Bonfils Caleb ,Nova Bayama na Tidiane Kone.

Uyu mukino witabiriwe n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports bo muri iyi ntara aho benshi bishimiye uko ikipe yabo yitwaye cyane ko ari bwo bwa mbere bari babonye Karekezi Olivier ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Rayon Sports: Evariste Mutuyimana, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Jules Moise Niyigena, Mutsinzi Ange, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Djabel Manishimwe.

Abasimbura: Bashunga Abouba, Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Cyimana Willy Hamza, Hakizimana Hassan, Nsengiyumva Idrissa, Alhassane Tamboura, Tidiane Kone, Habimana Youssuf, Niyomwungeri Mike na Lomami Frank.

AS Muhanga: Gashirabake Jean Baptiste, Niyibizi Emmanuel, Turatsinze John, Himbaza Jacques, Manzi Willy, Nkurunziza Bertilla, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Haruna, Iradukunda Laurent, Nishimwe Blaise, Ishimwe Patrick.

Abasimbura: Gatabazi Gentil, Niyonkuru Jean Luc, Uwimana Gilbert, Hirwa Jean Norbert, Byiringiro Irene, Kayitaba Jean Bosco, Iradukunda Hamimu, Hategekimana Patrick, Gihozo Irene Basile, Twagirayezu Amani.

Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yahise yerekeza I Nyanza aho iza kurara hanyuma ku munsi w’ejo izifatanye n’abakunzi bayo bo muri aka karere mu gikorwa cy’umuganda kizakurikirwa n’umutambagiro uzahera i Nyanza i saa sita (12h00) ku gicumbi cy’umuco, ukomereze i Huye mu mugi aho uzasorezwa kuri stade.

Amafoto:Rayon sports.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa