skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye urugamba rwo kurambagiza umutoza mushya nyuma yo kunanirwa kumvikana na Robertinho

Yanditswe: Saturday 06, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri hafi gutandukana n’umutoza Robertinho kubera kutunvikana ku byerekeye umushahara aho uyu mutoza ngo yifuzaga ko yahembwa 5,500 by’amadolari,ubuyobozi bw’ikipe busanga ari menshi bumusaba kuyagabanya arabyanga.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Robertinho wari utegerejwe kuza mu Rwanda atakije, ndetse n’itike bari kumwoherereza kuri uyu wa Gatandatu,itamugezeho ahubwo ategereje iya APR FC.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,umutoza Robertinho ari hafi kumvikana na APR FC ndetse ngo yamwemereye kumuhemba ibihumbi 12 by’amadolari ndetse bamwemerera gukorana n’abatoza bari bamwungirije barimo Wagner Nascimento na Nkunzingoma Ramadhan.

Wagner Nascimento wahembwaga 1,500 cy’amadolari aherutse guta akazi mu ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko yabitewe n’uko yasabwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yababera umutoza mukuru abasubiza ko atagambanira Robertinho wamuzanye.

Mu batoza bivugwa ko bari imbere ku kazi ko gutoza Rayon Sports barimo Umunya Cameroon witwa Olivier Ovambe uraza mu igeragezwa mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse we yemeye kwiyishyurira byose.

Undi mutoza uri kuvugwa ko ashobora gusinyira Rayon Sports n’umutoza Olivier Niyungeko watozaga Intamba mu rugamba mu gikombe cya Afurika.

Abatoza barimo Kaze Cedric waciye muri Mukura VS, uvuye kwiga i Burayi mu ikipe ya Barcelona na Masudi Djuma watoje iyi kipe muri 2017 akayifasha gutwara shampiyona nabo barahabwa amahirwe.


Umutoza wa Nyuma uvugwa muri Rayon Sports ni Wembo Sutché wabaye umukinnyi ukomeye mu myaka ishize, ubu akaba atoza iwabo mu Burundi

Ibitekerezo

  • abatoza baba bashaka kuza kwigaragaza muri Rayon sports, ubundi bakajya kwigurisha agatubutse hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa