Kigali

Ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe na SKOL cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Uwacu

Imikino   Yanditswe na: 30 September 2017 Yasuwe: 2557

Ku munsi w’ejo taliki ya 29 Nzeri 2017 nibwo hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yubakiwe n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL ari narwo muterankubga w’imena w’iyi kipe, ikibuga cyafunguwe na Minisitiri wa Siporo Uwacu Julienne ndetse n’umuyobozi wa SKOL Ivan Wulffaert.

Iki kibuga SKOL yacyubatse mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na siporo muri rusange aho iki kibuga kizafasha abakiri bato kuzamura impano zabo nkuko umuyobozi mukuru w’uru ruganda Ivan Wulffaert ubwo bari muri uyu muhango ku munsi w’ejo.

Minisitiri uwacu Julienne mu izina rya guverinoma y’u Rwanda yashimiye uru ruganda ubufasha rukomeje gutanga mu kubaka siporo mu Rwanda ndetse no gukomeza gukomeza gufasha leta guteza imbere imikino.

Umuyobozi wa SKOL yatangaje ko iki kibuga ari icyi imyitozo gusa ko nta marushanwa azakiberaho cyane ko uko bacyubatse kitashobora kwakira imikino ihuruza abafana benshi.

Iki kibuga cya SKOL cyubatse mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya,kikaba gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 67, kikaba cyenda kungana n’icya Santiago Bernabeu cyo gifite uburebure bwa metero 120 ku bugari bwa metero 90.

Ibitecyerezo

 • Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble BEMERIKI JACOB

  Kuba BRALIRWA na SKOL bacuruza INZOGA,ntabwo bishimisha abiyita ko ari “ABAKOZI B’IMANA”.Bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Igitangaje nuko nta hantu na hamwe Bible yigisha ko inzoga ari icyaha.Abantu bapfa kubyemera gusa kubera ko,nubwo bose batunga Bible,ntabwo baba bazi ibyo ivuga.Dore uko Bible ivuga ku byerekeye VINO n’INZOGA.
  Imana itubuza kunywa VINO nyinshi “kugirango tudasinda”.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Imana ubwayo,itegeka abantu kunywa VINO n’INZOGA.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Mwese muzi ko na YESU yatanze VINO mu bukwe bw’i KANA.Nyamara abiyita “abakozi b’imana”,bavuga ko atari VINO ahubwo ari UMUTOBE.Aka ni akumiro!!!
  Nukuvuga ko banga kwemera ibyo Bible yigisha.Nyamara benshi muli bo,banywa INZOGA bihishe.Ntabwo imana ikunda abantu b’indyarya (Hypocrits).

  3 months ago

Inzindi nkuru

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’umukunzi we ari kunywa itabi[AMAFOTO]

Umukobwa w’imfura wa Balack Obama wahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe...
21 January 2018 Yasuwe: 2433 0

Alexis Sanchez yaciye inyuma umukunzi we aryamana n’umunyeshuli

Umukinnyi Alexis Sanchez ukinira Arsenal uri hafi gusinyishwa n’ikipe ya...
21 January 2018 Yasuwe: 1435 0

Antoine Hey yavuze uko yiteguye umukino wa Libya

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko nta mwanya yigeze...
21 January 2018 Yasuwe: 720 0

Savio Nshuti yerekeje mu ikipe ya APR FC nyuma yo kwemererwa...

Byari bimaze iminsi bivugwa ko umusore Nshuti Dominique Savio yerekeje muri...
21 January 2018 Yasuwe: 893 0

Police FC niyo yabashije kubona amanota 3 mu mikino ya mbere y’igikombe...

Mu mikino y’igikombe cy’intwali yatangiye uyu munsi ikipe ya Police FC niyo...
20 January 2018 Yasuwe: 208 0

Areruya mu nzira yo kwandika amateka muri Afurika

Areruya Joseph ari ku muryango umwinjiza ku gukora amateka yo kuba...
20 January 2018 Yasuwe: 202 0