skol
fortebet

Rayon Sports yategereje ko Miroplast igera ku kibuga iraheba,iyitera mpaga

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yategereje ko Miroplast igera kuri stade ya Kigali ngo bakine umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona iraheba birangira iyiteye mpaga y’ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari imaze iminsi yitegura umukino wa Miroplast ndetse ikora imyitozo ikomeye,ariko iyi kipe ya Mironko yananiwe kugera ku kibuga bitumye Rayon Sports yegukana amanota atatu y’umukino w’umunsi wa 25 idakinnye.

Amikoro atumye Miroplast isiba umukino wa Rayon Sports

Miroplast imaze iminsi ivugwamo amikoro make aho bivugwa ko abakinnyi bayo bamaze amezi atanu badahembwa nyuma yo guhemukirwa n’umuganga wayo watorokanye miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda y’abakinnyi

Miroplast yategerejwe kuri stade ya Kigali ntiyabonek ndetse ntiyigeze imenyesha FERWAFA na komiseri w’umukino ko ikererwa ku kibuga,byatumye iterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Aba nibo bakinnyi Minnaert yari gukoresha kuri Miroplast

Rayon Sports igumye ku mwanya wa 4 n’amanota 40,aho irushwa amanota 10 na APR FC ya mbere,ikarushwa 8 na AS Kigali, gusa ifite imikino 4 y’ibirarane irimo uwo izakina na AS Kigali, Amagaju FC, Police FC na Musanze FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa