Rayon Sports yatsinze Sunrise FC yishyuhije mbere y’umukino yambaye ibirenge
Yanditswe: Friday 01, Mar 2019
Ikipe ya Sunrise FC yatsindiwe kuri stade ya Kigali na Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Sunrise FC yatumye abakunzi ba ruhago bacika ururondogoro ubwo mbere y’umukino yaje kwishyushya abakinnyi bose bambaye ibirenge (nta nkweto bambaye),bituma benshi mu bafana ba Rayon Sports bakeka ko bitwaje amarozi.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi acungana wagoye impande zombi mu gice cya mbere cyanarangiye anganya 0-0.
Manishimwe Djabel wagowe bikomeye n’igice cya mbere bitewe ahanini n’uko amaze igihe adakina,yagarutse mu gice cya kabiri yahindutse,bimufasha guha umupira mwiza rutahizamu Sarpong Micheal,atsindira Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 52.
Rutahizamu Jules Ulimwengu ntiyahiriwe muri uyu mukino kuko yaje guhusha penaliti yamukoreweho ku munota wa 67 w’umukino,nyuma yo kuyirwanira na Sarpong nawe washakaga kuyitera.
Umunyezamu Jean Paul Itangishatse wa Sunrise FC yagoye bikomeye ba rutahizamu ba Rayon Sports mu minota ya nyuma y’umukino.
Mukura VS yanyagiriye Bugesera FC iwayo ibitego 3-0 byatsinzwe na Lomami Frank na Ndayishimiye Christophe bituma ikomeza kunganya amanota na Rayon Sports.
APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 41 n’umukino umwe itarakina igomba gusura Kirehe FC ku munsi w’ejo,ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 40 ku mwanya wa kabiri mu gihe Mukura Victory Sport nayo ifite amanota 40 ku mwanya wa gatatu.
Amafoto :Rwanda Magazine
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *