skol
fortebet

Rayon Sports yatsinzwe umukino wa kabiri mpuzamahanga

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe umukino wa kabiri mpuzamahanga kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 02 Nzeri 2017 ubwo yatsindwaga igitego 1-0 na SC Villa Jogoo yo muri Uganda.
Umukino waberaga kuri stade ya Kigali warangiye Rayon Sports itsinzwe umukino wa kabiri wa gicuti yakinaga n’ikipe ya SC Villa Jogoo igitego 1-0 cyatsinzwe na Kiyambadde Allan ku munota wa 65, nyuma y’aho iherutse gutsindwa n’ikipe ya Simba SC igitego kimwe ku busa mu kwezi gushize.
Uyu mukino watangiye ku i saa kumi (...)

Uyu mukino watangiye ku i saa kumi n’imwe waranzwe no gusatira kw’amakipe yombi gusa birangira iyi kipe yo muri Uganda itsinze.

Umukinnyi Tidiane Kone yavunikiye kuri uyu mukino nubwo yari yinjiye muri uyu mukino asimbuye Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 78.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), Mayor, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Seif, Nova Bayama, Tamboura, Shassir Nahimana.

SC Villa: Kirya Samson, Bakasa Musa, Adriko John, Kajongole Henry, Kiyemba Ibrahim, Kisozi Nicholas, Kirya Ambrode, Efurude Abbel, Senkaba, Serunkuma Simon, Kayambadde Allan.

Ibitekerezo

  • Alexismahembe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa