skol
fortebet

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bizeye kuzageraho

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame yazitabira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bizeye ko bazahuriramo n’indi kipe hagati ya Police FC na Kiyovu Sports cyane ko ngo AS Kigali bizeye ko bazayisezerera.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 23 Kamena 2019,nibwo Rayon Sports yasuye ku Mulindi w’Intwari ahari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi ubwo yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Abakinnyi ba Rayon Sports basuye Indaki Perezida Kagame nk’uwari uyoboye urugamba (Chairman of High Command) yabagamo cyane ko ariwe wari uyoboye uru rugamba.

Nyuma yo gusura ku Mulindi w’intwari, Visi Perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Frederic, ari na we wari uyoboye iyi ‘Delegation’ yavuze ko bifuza guha nyakubahwa perezida Kagame ubutumire bwo kuzaza kureba umukino wa nyuma bifuza kuzageraho kuwa 04 Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Ikindi cyatuzanye ahangaha ni n’imwe mu ntego zo kugira ngo , twongere twinginge ‘his excellency’ (Perezida Kagame) kugira ngo anagaruke mu mupira w’amaguru …muziko twese umupira w’amaguru hari aho wageze bisa naho natwe twese tubigizemo uruhare kugira ngo abantu bawucikemo ariko ninatwe dukwiriye kugira uruhare kugira ngo tuwugaruremo abantu nk’aba bagize ubutwari mu gihe nk’iki.

Tuboneyeho kugira ngo tumusabe ko muri iki gikombe cy’Amahoro, nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, nitugera kuri final (umukino wa nyuma) kandi twizera ko tuzayigeraho, tumusabe agaruke ku kibuga kuko murabizi iyo ahari , abantu bose barabyishimira ndetse tunamutumira kuri ‘Ouverture’ (umukino ufungura) ya CECAFA nk’igikombe n’ubundi agiramo uruhare rukomeye kugira ngo azaze adufashe kugira ngo twumve ko dufite imbaraga ze mu gutsinda ikipe ya TP Mazembe."

Rayon Sports yaraye itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 byiyongera kuri 7-1 bayitsinze mu mukino ubanza bituma itombora AS Kigali mu mikino ya ½ cy’irangiza bazacakirana muri iki cyumweru.




Rayon Sports yasuye ku murindi w’intwari ibonera gutumira perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bifuza kugeraho

Amafoto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Ntimukavange amadosiye ariko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa