Kigali

Rayon Sports yazanye uburyo bushya bwo gufasha abakinnyi kunanura imitsi bumenyerewe mu makipe akomeye I Burayi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2018 Yasuwe: 5215

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kuzana akandi gashya,aho yazanye uburyo bwitwa Thermo- Hydrotherapie/ Bath Therapie abakinnyi bazajya bicara mu mazi akonje cyane bakananuka imitsi nyuma y’umukino ndetse na nyuma y’imyitozo bahawe n’umuterankunga mukuru wabo SKOL.

Ubu buryo bwo kunanura imitsi umuntu yicara mu mazi akonje cyane, bumenyerewe ku makipe yo ku mugabane w’I Burayi n’andi yifite ku mugabane w’Afurika,bugiye kujya bworohereza abakinnyi gukira imvune zoroheje bagiriye mu mukino cyane ko bumeze nka barafu.

Abakinnyi bishimiye ubu buryo

Aya mazi aba bakinnyi bazajya bayicaramo iminota 10 na 15 nyuma y’umukino,kugira ngo bananuke imitsi ndetse bakire utuvune tworoheje bazajya bahura natwo mu mukino, nkuko muganga Mugemana Charles yabitangarije Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “ Ni amazi akonje ku rugero rwa degre celcius 5. Umuntu ajyamo akagererwa mu matako. Ni uburyo bufasha cyane mu kuvura ibikomere bidakabije (blessures musculaires) baba bagiriye mu myitozo cyangwa se mu mukino.Kuriya baba bagiye bakina umupira bagongana, imitsi igenda igira ububabare . Biriya ni kimwe na barafu kuko ariya ni amazi akonje gusa ntawundi muti uba urimo. "

Mugemana yavuze ko nibibashobokera bazajya bakoresha ubu buryo na nyuma y’imyitozo kuko bizajya bibagirira akamaro.

Rayon Sports yatangije ubu buryo nyuma y’imyitozo ya nyuma bakoze bitegura guhangana na AS Kigali ku munsi w’ejo mu mukino w’ikirarane wa shampiyona
Aya mazi azajya akonjesherezwa ku ruganda rwa SKOL abakinnyi ba Rayon Sports bayicaremo nyuma y’umukino cyane ko bakiri mu bikombe 3 bitandukanye.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izifashisha ku mukino wa AS Kigali:
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim
Rwatubyaye Abdul
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Usengimana Faustin
Eric Rutanga
Nyandwi Saddam
Eric Irambona
Mugisha Francois Master
Mukunzi Yannick
Kwizera Pierrot
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Christ Mbondi
Ismaila Diarra
Bimenyimana Bonn Fils Caleb
Manishimwe Djabel

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi y’abagore atangiye atsinda muri CECAFA

Ikipe y’igihugu y’abagore yatangiye neza imikino ya CECAFA iri kubera mu...
19 July 2018 Yasuwe: 913 0

Cristiano Ronaldo yakoze igikorwa cyashimishije abakozi bo muri hoteli...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza mu ikipe ya Juventus avuye...
19 July 2018 Yasuwe: 4206 1

Manchester United iyoboye urutonde rw’amakipe ya ruhago ahenze cyane ku isi...

Nubwo uyu mwaka itatwaye igikombe na kimwe,Manchester United niyo kipe ya...
19 July 2018 Yasuwe: 1319 0

Minnaert yitwaye nabi nyuma y’umukino wa CAF Confederations Cup

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports nyuma akaza kugirwa umuyobozi w’imikino,...
19 July 2018 Yasuwe: 3334 1

Se wa Neymar yatangarije PSG icyayifasha kugumana Neymar

Umubyeyi wa Neymar uzwi nka Neymar Sr, ushinzwe kumushakira amakipe,...
19 July 2018 Yasuwe: 1446 0

Mourinho yatangaje ikintu gikomeye yifuza kuri Paul Pogba wamwemeje mu...

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yashimagije umukinnyi we Paul...
19 July 2018 Yasuwe: 1951 0