skol
fortebet

Rayon Sports yerekeje mu majyepfo kwiyegereza abafana bayo

Yanditswe: Friday 25, Aug 2017

Sponsored Ad

Nkuko twabibagejejeho mu minsi ishize uyu munsi taliki ya 25 Kanama nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu majyepfo kwiyegereza abafana bayo batuye muri iyi ntara urugendo rwateguwe n’itsinda ry’abafana bay obo muri iyi ntara ryitwa les Bleus du sud. Iyi kipe yahagurutse I Kigali ku I saa tanu zuzuye aho igiye mu majyepfo gukina imikino 2 ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino utaha cyane ko kuri uyu munsi iyi kipe irahura na AS Muhanga kuri Stade y’aka karere ku I saa cyenda n’igice (...)

Sponsored Ad

Nkuko twabibagejejeho mu minsi ishize uyu munsi taliki ya 25 Kanama nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu majyepfo kwiyegereza abafana bayo batuye muri iyi ntara urugendo rwateguwe n’itsinda ry’abafana bay obo muri iyi ntara ryitwa les Bleus du sud.

Iyi kipe yahagurutse I Kigali ku I saa tanu zuzuye aho igiye mu majyepfo gukina imikino 2 ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino utaha cyane ko kuri uyu munsi iyi kipe irahura na AS Muhanga kuri Stade y’aka karere ku I saa cyenda n’igice hanyuma izongere gukina n’Amagaju ku munsi w’ejo.

Ikipe ya Rayon Sports nimara gukina na As Muhanga irahita yerekeza I Nyanza aho iza kurara hanyuma ku munsi w’ejo izifatanye n’abakunzi bayo bo muri aka karere mu gikorwa cy’umuganda kizakurikirwa n’umutambagiro uzahera i Nyanza i saa sita (12h00) ku gicumbi cy’umuco, ukomereze i Huye mu mugi aho uzasorezwa kuri stade.

Nyuma y’uyu mutambagiro hazakurikiraho umukino uzahuza Rayon Sports n’Amagaju FC saa cyenda n’igice. Nyuma y’uyu mukino hateganyijwe ubusabane hagati y’abafana n’abakinnyi ba Rayon Sports aho ababyifuza bazafata amafoto y’urwibutso bari kumwe n’abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports.

Ibitekerezo

  • Ni byiza! Twizere ko iyi kipe yacu izanabasha kubana na twe mu gitaramo cy,Umuganura"I Nyanza twataramye".

    Iyi nkuru ntiyuzuye.Yahagurukanye abahe bakinnyi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa