skol
fortebet

Rayon Sports yihimuye kuri Sunrise FC isanga Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Rayon Sports na Mukura VS nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma y’aho Rayon Sports itsindiye Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Rayon Sports yari yatsindiwe ibitego 2-1 kuri stade ya Mabati,yaje yariye karungu irusha bikomeye Sunrise byatumye iyitsinda ibitego 2-0.

Rayon Sports yagerageje gukina neza mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira ko ifungura amazamu gusa na Sunrise nta kintu gikomeye yigeze ikora.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Robertinho yahinduye byinshi ndetse iza itandukanye n’iyo mu gice cya mbere byatumye ku munota wa 68 Niyonzima Olivier uzwi nka Seif afungura amazamu ku rutambi rw’ishoti yateye umunyezamu wa Sunrise ntiyamenya aho runyuze.

Rayon Sports ntiyazuyaje kwerekana ko ari ubukombe mu Rwanda, kuko ku munota wa 79 yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin,bituma iha ubutumwa bukomeye ikipe ya Mukura VS bazahurira kuri final izaba ku cyumweru saa kumi n’ebyiri.

Sunrise FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Uwambajimana Leo uzwi nka Kawunga yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Manzi Thierry agahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Gutsinda kwa Rayon Sports gutumye yongera kwizera ko ishobora guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations cup niramuka itwaye iki gikombe.

APR FC na Sunrise zizahatanira umwanya wa 3 ku Cyumweru saa cyenda kuri stade Amahoro,mu gihe Rayon Sports na Mukura VS zizakurikira ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo

  • COURAGE BASORE

    Ariko mujye mushyiraho amafoto ajyanye n’umukino w’uwo munsi mureke ibyashaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa