skol
fortebet

Rayon Sports yihoreye kuri AS Kigali yari imaze iminsi iyibabaza

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu mpinduka nziza zakozwe n’umutoza Javier Martinez Espinoza,ikipe ya Rayon Sports yigaranzuye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wari witezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa kuri penaliti na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro gishize ndetse no mu gikombe cya Super Cup kuwa 01 Ukwakira,Rayon Sports yihoreye iyitsinda 2-0,mu mukino yari ikeneyemo amanota 3 bikomeye.

Umutoza wa Rayon Sports watengushywe bikomeye n’abakinnyi bo hagati ku mukino wa Gasogi United,yakoze impinduka 2 uyu munsi aho Nizeyimana Mirafa yasimbuye Nshimiyimana Imran akora impinduka zigaragara cyane na Mugisha Gilbert wasimbuye Bizimana Yannick.

Nubwo Rayon Sports yari imaze iminsi itenguha abafana bayo,uyu munsi yaje yakaniye cyane ndetse umukino watangiye ifite inyota cyane yo kubona amanota 3 birangira ikoze akazi keza.

Ku munota wa 27,AS Kigali yagize ibyago itakaza myugariro Rusheshangoga yagenderagaho kubera imvune yagize bituma asimburwa na Rurangwa Moss.

Ku munota wa 38 Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye imbere y’izamu ubwo Rusheshangoga yateraga umupira mu izamu ugarurwa n’umutambiko.

Rayon Sports yaruhije cyane AS Kigali mu gice cya mbere by’umwihariko mu kibuga hagati ariko ntiyabasha kubona igitego kuko cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ifite inyota yo gushaka igitego bituma ku munota wa 47 Sarpong Micheal abona uburyo bukomeye imbere y’izamu ariko ateye umupira ugarurwa n’umutambiko,ba myugariro ba AS Kigali bawushyira muri koloneri.

Rayon Sports yafashijwe bikomeye na Nizeyimana Mirafa wakinnye neza hagati mu kibuga yica abakinnyi bo hagati ba AS Kigali.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje umwuka ukomeye wo guhangana ndetse no kwishyura umwenda babereyemo abafana,yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 68 ubwo Gilbert Mugisha yatsindaga igitego cyiza cyane agenze Bakame nyuma y’umupira mwiza yahawe na Sarpong wahushije ibitego byinshi.

Rayon Sports yakinanye umutima kuri uyu wa kabiri, yakomeje gusatira AS Kigali bituma ku munota wa 81 ibona penaliti ubwo myugariro wa AS Kigali Songayingabo Shaffy yategeraga Sarpong wari umaze kumucika mu rubuga rw’amahina.

Sarpong wahushije penaliti 2 ziheruka,yafashe umwanzuro wo gutera iyi penaliti,ayinjiza neza bituma buri wese ukunda Rayon Sports yizera amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino 2019/2020.

Rayon Sports yarangije umukino itsinze ibitego 2-0,ihita irara ku mwanya wa mbere n’amanota 4 inganya na APR FC ariko yo izigamye ibitego 2 mu gihe iyi kipe y’ingabo ifite 1.

Nyuma y’uyu mukino,abakinnyi ba Rayon Sports bahoberanye cyane ndetse bashimira cyane Nizeyimana Mirafa wakoze impinduka zikomeye mu kibuga hagati aho buri wese yishimiye gukira igitutu gikomeye cy’abafana bari bafite.



Amafoto: Funclub

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa