skol
fortebet

Rayon Sports yisubije icyubahiro muri CECAFA,APR FC isezererwa rugikubita

Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018

Sponsored Ad

Rayon Sports yanganyije imikino 2 ibanza yo mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup,ishimishije aabafana bayo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda ubwo yatsindaga LLB ibitego 3-1, mu gihe APR FC yo yahise isezererwa nyuma yo kwitwara nabi mu matsinda.

Sponsored Ad

Mbere y’uyu mukino,Rayon Sports yashoboraga gusezererwa gusa yaje kwerekana ko ari ubukombe inyagira iyi Ludia Ludic y’umutoza Banguwiha Emmanuel uzwi nka Mayele wiyemeye avuga ko Rayon Sports itamutsinda uretse ihaye abakinnyi be ruswa.

LLB yatangiye ikura imitima abafana ba Rayon Sports ubwo ku munota wa 20 Danny Wagaruka yatsindaga igitego cya 1 kuri penaliti yatanzwe nyuma yo kumutegera mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakoze ibishoboka byose ntiyava mu mukino ihita yishyura iki gitego nyuma y’iminota 10 gitsinzwe na myugariro Rwatubyaye Abdul ku mupira mwiza yahawe na Muhire Kevin.

APR FC isezerewe itarenze amatsinda muri CECAFA Kagame Cup

Ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari igitego 1-1,abakinnyi ba Rayon Sports bakoze akanama bemeza ko bagomba kuza bakaniga LLB,baza kubigeraho ku munota wa 49 ubwo Muhire Kevin yatsindaga igitego cyiza nyuma yo guhererekanya na bagenzi be.

Rayon Sports yakinnye umupira udasanzwe mu gice cya kabiri yimye umupira LLB maze ku munota wa 76 Manishimwe Djabel ahereza umupira Kwizera Pierrot nawe awushyira mu rushundura kiba kibaye igitego cya 3 cya Rayon Sports ndetse kiba icye cya 3 muri iri rushanwa.

Rayon Sports izahura na azam FC yo muri Uganda mu mikino ya 1/4, isoje iri tsinda iri ku mwanya wa 2, inganya amanota 5 n’ibitego na Gor Mahia gusa iza ku mwanya wa2 kubera amakarita menshi y’umuhondo yahawe.Ports bari kumwe mu itsinda B yo yazamutse ari iya 3 n’amanota 4,.

Ku rundi ruhande APR FC yasezerewe itarenze amatsinda kuko yagombaga gutegereza ikipe yagombaga gukora ikosa ryo kunganya hagati ya Rayon Sports na Gor Mahia igahita izamuka ari iya 3,ntibyayikundiye kuko Gor Mahia nayo yatsinze Ports ibitego 2-0.

APR FC yatsinzwe na Singida ibitego 2-1mu mukino ubanza,uwa kabiri itsindwa na Simba SC ibitego 2-1 mu gihe uwa nyuma yatsinze Dakadaha ibitego 4-1.

Ibitekerezo

  • Wowwwww!!!!! Rayon Oyeeee!!! Twara ibikombe by’amahanga!!!!! Oyeeee! Mukeba ntumwibagirwe umuhereze udukombe two mu rugo oyeeee!!!!

    Hashize iminsi mike nanditse ko gutekinika bikorerwa APR binyuze mu kugura ama équipes amwe namwe bishyurira Hôtel na primes z’abakinnyi ndetse tutibagiwe n’abasifuzi ari ukuyica mu mutwe ntishyiremo ingufu igahora itsinda ikibeshya ko izi umupira. Umunsi yanze kwibirwa izakomera kuko nicyo cyonyine cyayifasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa