skol
fortebet

Rayon Sports yisubiyeho iha amasezerano rutahizamu Jonathan Rafael da Silva

Yanditswe: Monday 28, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye rutahizamu Jonathan Rafael da Silva kuri iki Cyumweru Taliki ya 27 Mutarama 2019, yisubiyeho imwongerera amasezerano y’amezi 6, nyuma yo gutakaza rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Sponsored Ad

Jonathan Rafael da Silva wari warekuwe na Rayon Sports ku munsi w’ejo ashinjwa kudatanga umusaruro,yahawe amahirwe ya nyuma yo gukomeza gukinira iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Rafael da Silva umaze amezi 2 gusa muri Rayon Sports,ntiyabashije gutanga umusaruro abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo bwamwifuzaga ho byatumye buhitamo gutandukana nawe.

Mu mikino irindwi isoza igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, Jonathan Rafael da Silva yakiniye Rayon Sports,ntiyashoboye gutsinda igitego cyangwa gutanga umupira ukibyara.

Iyi mikino 7 irimo uwa APR FC, AS Muhanga, Espoir FC, Police FC, Amagaju FC, Musanze FC, Kirehe FC na Marines FC.

Rafael da Silva yahawe amahirwe ya kabiri kuri uyu wa mbere ndetse yongerwa amasezerano y’amezi 6 nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza.

Rayon Sports yemereye Jonathan Rafael da Silva akayabo ka 1,500 cy’amadolari ku kwezi ubwo yamukuraga iwabo muri Brazil.

Mu mezi 2 Rafael amaze muri Rayon Sports,biravugwa ko atigeze ahembwa na rimwe kuko yari mu igeragezwa gusa kuri iyi nshuro bwo yahawe amasezerano.

Jonathan Rafael da Silva yahawe aya mahirwe kubera ko Rayon Sports yamaze gutakaza abakinnyi benshi bakomeye ndetse n’isoko ryo kugura abakinnyi rikaba rigoye muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa