skol
fortebet

Rayon Sports yiteguye guhangana na Karekezi witeguye kuyijyana mu nkiko

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yiteguye guhangana na Karekezi Olivier uherutse gutangaza ko agiye kurega iyi kipe kubera ko yanze kumuhemba ubwo yari mu kazi ko kuyitoza.
Karekezi agiye kujyana rayon Sports mu nkiko
Mu kiganiro Karekezi Olivier yahaye Radio na TV10 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports nibudakemura ikibazo bafitanye yiteguye kwerekeza mu nkiko ibintu byahakanwe n’umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wayo Itangishaka Bernard wavuze (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yiteguye guhangana na Karekezi Olivier uherutse gutangaza ko agiye kurega iyi kipe kubera ko yanze kumuhemba ubwo yari mu kazi ko kuyitoza.

Karekezi agiye kujyana rayon Sports mu nkiko

Mu kiganiro Karekezi Olivier yahaye Radio na TV10 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports nibudakemura ikibazo bafitanye yiteguye kwerekeza mu nkiko ibintu byahakanwe n’umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wayo Itangishaka Bernard wavuze ko biteguye kwitaba inkiko naramuka abareze.

Yagize ati “Amafaranga avuga ko tutamuhaye n’ay’ukwezi kwa 2 kandi ntako yigeze akora kuko niko yagiyemo ataye akazi.Twiteguye kumwandikira ibaruwa ya nyuma kugira ngo tumenye niba yaragiye burundu tumusimbuze.Naramuka atureze twiteguye kwitaba kuko atubahirije amasezerano twagiranye.”


Itangishaka yavuze ko Karekezi hari amafaranga agomba kwishyura Rayon Sports kubera ko yataye akazi ndetse atubahirije amasezerano bagiranye mu gihe Karekezi we avuga ko nta masezerano yari igifitanye na Rayon Sports kuko abayobozi ba Rayon sports bayahagaritse ari muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa