skol
fortebet

Rayon Sports yiteguye gusimbura Mukura VS nibura amikoro yo gusohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yavuze ko ikipe ye yiteguye gusohokera u Rwanda mu gihe yakwitabazwa ngo isimbure mukura VS bivugwa ko ishobora kubura amikoro.

Sponsored Ad

Muvunyi Paul, yabitangaje nyuma y’inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports yabaye Ku wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 .

Rayon Sports yiteguye gusimbura MVS niramuka ibuze amikoro yo gukina CAF CC

Yagize ati "Muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro umwaka ushize umusaruro ntiwagenze neza ariko ubu tugomba kwikubita agashyi. Ubu rero turizeza abakunzi bacu ko tuzitwara neza. Ikindi mu gihe Mukura yaba itabashije gusohoka twe turi tayari”.

Rayon Sports iherutse kwitwara neza muri iyi mikino nyafurika ikagera muri ¼ ,yiteguye kongera gusohokera u Rwanda mu gihe cyose Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro yabura ubushobozi.

Perezida wa Mukura VS,Nizeyimana Olivieryatangaje ko ikipe ye nta kibazo ifite ndetse ifite ubushobozi bwo kwitabira iyi mikino gusa hari amakuru avuga ko nyuma yo kuganuka ku inkunga bahabwaga n’akarere ka Huye,amikoro yabaye make.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa