skol
fortebet

Rayon Sports yiteguye kwakira rutahizamu w’umunya Ghana wakinnye mu makipe akomeye

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gahunda yo kwiyubaka aho nyuma yo kwirukana abakongomani yari imaze iminsi ikoresha isuzuma,yiteguye kwakira rutahizamu ukomeye witwa Frederick Boateng wakinnye mu makipe akomeye muri Ghana nka Asanti Kotoko.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu w’imyaka 25 bivugwa ko amaze iminsi akina Accra Hearts of Oak Sporting Club muri Ghana,biravugwa ko aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019 aje mu isuzuma.

Uyu rutahizamu ushobora gukina ku icyenda cyangwa agaca ku mpande,ashobora gusimbura Micheal Sarpong uri kwifuzwa bikomeye n’amakipe akomeye arimo AS VITA Club,Simba SC na Orlando Pirates.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu rutahizamu yashatse kwerekeza mu ikipe ya Petrojet mu Misiri ntibyakunda.

Rayon Sports ishobora gutakaza abakinnyi bayo barimo Manzi Thierry,Rutanga n’abandi ariyo mpamvu yatangiye kwiyubaka.

Ibitekerezo

  • Bose nta kindi baba bashaka uretse UBUKIRE.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    yego rata kutwibutsa,gushaka ubugingo buhoraho,kuko twakira twakena arko tuzapfa kdi ubuzima nibugufi cyane,Dutekereze nyuma yububuzima bwacu bugufi cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa