Kigali

Rayon Sports yamaze kugarura umutoza Robertinho wigaruriye imitima y’abafana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 July 2019 Yasuwe: 3475

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemera kugarura umunya Brazil,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze kwigarurira imitima y’abafana nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse akanabageza mu mikino ya ¼ cy’irangiza muri CAF Confederations Cup.

Nyuma y’aho amasezerano ya Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo arangiriye,ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaramuganirije ariko ntibabasha kumvikana ariyo mpamvu bamuretse bahita batangira kurambagiza abandi barimo Olivier Ovambe watoje CECAFA Kagame Cup.

Mu minsi ishize nibwo Robertinho wari umaze amezi abiri mu biruhuko yabwiye abafana ba Rayon Sports ko ibyo ubuyobozi bw’ikipe bwamuhaye yabyemeye ariko ntibamwoherereze itike kandi akunda Rayon Sports,bituma benshi basaba perezida Munyakazi Sadate kumugarura nawe abaha amasaha 72 ko azaba yagarutse.

Amakuru agera ku umuryango ni uko Robertinho yamaze kohererezwa itike,igisigaye ari uko agera mu Rwanda agasubira ku kazi ke.

Robertinho wamaze kongererwa amasezerano y’umwaka umwe, azagera mu Rwanda kuwa Kabiri,ahite atangira gutegura ikipe izahagarararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League.

Rayon Sports izamenya ikipe bazacakirana tariki ya 27 z’uku kwezi mu gihe imikino yombi y’ijonjora ribanza izaba hagati ya tariki 9 n’iya 24 Kanama 2019.

Rayon Sports ikomeje gushaka abandi batoza bazakorana na Robertinho cyane ko uwitwa Nkunzingoma Ramadhan we yamaze kwerekeza muri Police FC.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sugira Ernest ahesheje Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN...

Amavubi yamaze gukatisha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu...
19 October 2019 Yasuwe: 2743 0

Mashami Vincent yakoze impinduka 3 mu bakinnyi 11 Amavubi arakoresha...

Umutoza w’ikipe y’igihugu yamaze gushyira hanze abakinnyi 11 bagomba...
19 October 2019 Yasuwe: 2013 0

Lionel Messi yibasiye Cristiano Ronaldo na Zlatan Ibrahimovic kubera ingeso...

Rutahizamu wa FC Barcelona akaba na kapiteni wayo,Lionel Messi,yavuze ko...
19 October 2019 Yasuwe: 2715 0

Mukura VS yirukanye burundu umutoza wayo Olivier Ovambe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwamaze kwirukana burundu Umunya Cameroon...
18 October 2019 Yasuwe: 2073 0

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi...

Mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ya Bugesera FC na...
18 October 2019 Yasuwe: 3134 0

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa igiye...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na...
18 October 2019 Yasuwe: 3867 0