skol
fortebet

Real Madrid ikomeje gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

Imbere y’abafana bayo,ikipe ya Bayern Munich itsinzwe na Real Madrid ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kugira akamenyero ko gutsinda Bayern muri iyi mikino, kuko inshuro 2 ziheruka ariyo yayisezereye none n’uyu munsi yongeye gutera intambwe ikomeye yo kongera kuyisezera.

Bayern munich yari imbere y’abafana bayo yatangiye umukino ihagaze neza ndetse igenda isatira Real Madrid ku buryo bukomeye gusa iza kugira ibyago itakaza kizigenza wayo Arjen Robben wavunitse ku munota wa 7 w’umukino asimburwa na Thiago Alcantara.

Bavaria yari imbere y’abafana bayo yakomeje kotsa igitutu Real Madrid iza kubona igitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Josua Kimmich ku burangare bwa myugariro Marcelo wataye uruhande rwe uyu musore akazamukana umupira wenyine.

Real Madrid yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku munota wa 44,ubwo Marcelo yafunguraga amazamu ku ishoti yateye mu izamu adahagaritse ku mupira yari ahawe na Carvajal, umunyezamu Sven Urleich wa Bayern ntamenye uko bigenze.

Igice cya kabiri cyatangiye Bayern Munich iri hejuru ndetse igaragaza inyota yo kubona igitego cya kabiri,iza kugira ibyago ku munota wa 56 ubwo Marco Asensio wari winjiye mu kibuga asimbuye yahabwaga umpire na myugariro Rafinha akawuhererekanya na Vazquez waje kuwumusubiza agatsinda igitego cya kabiri.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri,ikipe ya Real Madrid yakinnye yirwanaho ndetse abasore ba Bayern Munich barimo Frank Ribery na Robert Lewandowski bahusha ibitego byinshi byatumye barangiza umukino batishyuye.

Nkuko byagenze muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League y’ubushize,Real Madrid yatsindiye Bayern Munich ibitego 2-1 ku kibuga cyayo mu mukino ubanza nayo iyitsinda 2-1 muwo kwishyura,nibyo byitezwe n’uyu mwaka.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha nubwo benshi bahise bemeza ko umukino wa nyuma uzahuza Liverpool yanyagiye AS Roma ibitego 5-2 ku munsi w’ejo n’iyi Real Madrid.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa