skol
fortebet

Real Madrid yagaragarije urwango rukomeye Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 16, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real madrid yo muri Espagne yagaragaje ko itacyitaye kuri Cristiano Ronaldo wayikoreyemo amateka akomeye kuko yahagaritse kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amashusho yagayemo bahisemo kuyahagarika nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Juventus.

Sponsored Ad

Ronaldo ufite icyo avuze muri Real Madrid kubera uduhigo twinshi yaciye ayikinira,yatengushywe nayo kuko yahagaritse kumukurikira kuri Instagram,Twitter,Facebook n’ahandi ndetse amwe mu mashusho yariho yaramanuwe andi arasibwa.

Ronaldo ntacyo atakoreye Real Madrid kuko yayifashije gutwara ibikombe birimo UEFA Champions League 4,La Liga 4 na Copa del Rey 2 ndetse anayihesha akyabo ka miliyoni 100 ubwo yerekezaga mu Butaliyani.

Ronaldo yababajwe n’iki gikorwa nawe ahita areka kuyikurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse Dailymail yatangaje ko iyi kipe yahagaritse amashusho yacaga kuri TV agaragaramo, kandi ariwe mukinnyi wayikoreyemo amateka kurusha abandi bose.

Urwango Real Madrid yanga Ronaldo rwagaragaye ubwo yangaga gushyira ku mbuga nkoranyambaga zayo ifoto y’ikipe y’abakinnyi bitwaye neza ku mugabane w’I Burayi 2018 kubera ko yayigaragayemo.


Real madrid yagaragaje ko nta rukundo igifitiye Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa