Kigali

Real Madrid yahaye Manchester United abakinnyi 3 bakomeye kugira ngo ibone Paul Pogba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 June 2019 Yasuwe: 5408

Ikipe ya Real Madrid yemeye kurekura abakinnyi bayo batatu bakomeye barimo umunyezamu witwa Keylor Navas Gareth Bale na James Rodriguez kugira ngo ibone umukinnyi wo hagati Paul Pogba.

Nubwo aba bakinnyi batari mu mishinga y’umutoza Zinedine Zidane,bafite ubuhanga budasanzwe ariyo mpamvu abakunzi ba ruhago bategereje umwanzuro wa Manchester United.

Pogba ni umwe mu bakinnyi b’abahanga ariko ntabwo akundwa na bamwe mu bafana ba Manchester United kubera imyitwarire ye irimo agasuzuguro gakabije no kwiyemera cyane.

Zidane yifuza ko Real Madrid yamufasha kugura Pogba ariko perezida wayo Florentino Perez ntiyifuza kumutangaho amafaranga ahubwo arashaka ko abakinnyi badafite umwanya bahabwa Manchester United mu rwego rw’ingurane ze.

Manchester United yifuje igihe kinini umukinnyi Bale ariko igongwa n’umushahara we uremereye ariyo mpamvu bishoboka ko yakwemera kurekura Pogba utaritwaye neza mu mwaka ushize.

Pogba ashobora kuziyongera kuri Eden Hazard uri hafi kugurwa na Real Madrid kuri miliyoni 115 z’amapawundi.




Real Madrid yiyemeje guha Manchester United Bale,Navas na James Rodriguez kugira ngo ibone Paul Pogba

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2161 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 925 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2546 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 610 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1745 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2375 0