skol
fortebet

Real Madrid yakoze agashya katangaje benshi mu bakunzi ba ruhago [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ama televiziyo yashyize hejuru mu bwiherero aho buri mufana wese azajya yihagarika ari kureba umukino kugira ngo adacikanwa n’ibiri kubera mu kibuga.

Sponsored Ad

Kuri buri kanyariro (urinal),Real Madrid yahashyize agateleviziyo ko gufasha buri mufana wese kureba umupira uri kubera muri Santiago Bernabeu ndetse yafashije abantu banga kujya kwihagarika umukino uri kuba kugira ngo badacikanwa.

Utu duteleviziyo tuzajya twoherezwaho amashusho kugira ngo abafana barebe ibyo ikipe yabo iri gukora mu kibuga ndetse ntibacikanwe n’umukino bagiye kwiherera.

Real Madrid igeze ikirenge mu cya Leganes nayo yakoze installations y’utu du TV mu bwiherero kugira ngo abantu bajye bihagarika bari kureba umupira.

Real Madrid yamaze gupanga neza gahunda yo gushyira igisenge kuri stade ya Santiago Bernabeu,cyo gutwikira ikibuga imvura iguye,kizayisaba ajayabo ka miliyoni 500 z’amapawundi.


Ibitekerezo

  • Ni byiza but ku mupira haba Hari n’abagore Kuki ntazo tubonye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa