skol
fortebet

Real Madrid yamaze gutangaza akayabo k’amamiliyoni ishaka kugura Neymar na Mbappe

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid imaze iminsi itarekura amafaranga menshi ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi,igiye kurekura akayabo ka miliyoni 330 z’amapawundi mu mpeshyi y’umwaka utaha igura Neymar na Kylian Mbappe bakinira PSG.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru AS kibitangaza, perezida wa Real Madrid Florentino Perez amaze igihe kinini abika amafaranga ahagije kugira ngo azagurire iyi kipe abakinnyi bakomeye bayifasha kongera kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

Perez arashaka kuzana Mbappe na Neymar

Mbappe na Neymar bamaze umwaka w’imikino bakinana muri PSG,gusa Perez arashaka kubagurira icyarimwe kugira ngo bazaze kumufasha guhangana na FC Barcelona yo yiyubatse guhera umwaka ushize no mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Perez utaraguze rutahizamu wo gusimbura Cristiano Ronaldo waguzwe akayabo ka miliyoni 99 z’amapawundi yerekeza muri Juventus,yiteguye gushimisha abafana ba Real Madrid mu mpeshyi itaha,izana aba basore bakiri bato bafite impano muri ruhago.


Real Madrid yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 330 z’amapawundi kuri Mbappe na Neymar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa