skol
fortebet

Real Madrid yatangaje abakinnyi igiye gusinyisha

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ ikipe ya Real Madrid, Florentino Pérez yatangaje ko abakinnyi babiri Kylian Mbappe n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma aribo igomba kugura muri iyi mpeshyi byanze bikunze.
Abitangaje nyuma y’igihe ibitangazamakuru by’ i Burayi bivuga amazina y’abakinnyi batandukanye bagiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.
Florentino Pérez yabwiye Ikinyamakuru Onde cero ko ibyo kuza k’umuzamu David de Gea ndetse n’abandi bagiye bavugwa ko bari mu mipango ya Real Madrid ari ibihuha ko ikibaraje ishinga (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ ikipe ya Real Madrid, Florentino Pérez yatangaje ko abakinnyi babiri Kylian Mbappe n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma aribo igomba kugura muri iyi mpeshyi byanze bikunze.

Abitangaje nyuma y’igihe ibitangazamakuru by’ i Burayi bivuga amazina y’abakinnyi batandukanye bagiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Florentino Pérez yabwiye Ikinyamakuru Onde cero ko ibyo kuza k’umuzamu David de Gea ndetse n’abandi bagiye bavugwa ko bari mu mipango ya Real Madrid ari ibihuha ko ikibaraje ishinga ari ugusinyisha abasore babiri bakiri bato Kylian Mbappe Umufaransa w’imyaka 18 na Gianluigi Donnarumma Umutaliyani w’imyaka nawe 18.

Abajijjwe kuri Kylian Mbappe yagize ati “Zidane yamubonyemo ubuhanga ubwo yari afite imyaka 16 kandi aramukunda cyane.Turifuza kumusinyisha kubera imyaka afite.Iyo biza kutworohera twakabaye twaramusinyishije afite imyaka 16.Mbappe afite ubuhanga budasanzwe kandi azaba umukinnyi ukomeye.Turifuza kumusinyisha rwose.

Undi mukinnyi uri kuvugwa muri Real Madrid ni umunyezamu Gianluigi Donnarumma uherutse kwanga kongera amasezerano n’ikipe ya AC Milan yari amaze igihe akinira.
Ku bya Donnarumma Perez yagize ati “Buri wese avuga ko ari umukinnyi w’igitangaza ko azaba umusimbura mwiza wa Buffon.Nubwo ari kuzamuka kandi natwe twakomeje kumureba ntabwo turaganira neza ku cyo tugomba gukora.

Uyu muyobozi yirinze kugira abandi atangaza ko iyi kipe ishaka nubwo ibitangazamakuru byagiye bivuga ko iyi kipe yo muri Espagne yifuza abakinnyi barimo Eden Hazard,Thibaut Courtois n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa