skol
fortebet

Real Madrid yatangaje igiciro ku ikipe ishaka Cristiano Ronaldo wongeye gusaba kwigendera

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ikipe yifuza Cristiano Ronaldo igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 177 z’amapawundi nyuma y’aho uyu musore yongeye gusaba perezida wa Real Madrid kumurekura akigendera .
Cristiano Ronaldo amaze igihe asaba kuva muri Real Madrid ndetse mu mpeshyi nibwo byavuzwe cyane ko yasabye kuva muri iyi kipe kubera ko ikipe ya Real Madrid itamwitayeho gusa biza kurangira yisubiyeho.
Uyu musore yandikiye ubuyobozi bwa Real Madrid mu minsi ishize abusaba ko bwazamureka (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko ikipe yifuza Cristiano Ronaldo igomba kwishyura akayabo ka miliyoni 177 z’amapawundi nyuma y’aho uyu musore yongeye gusaba perezida wa Real Madrid kumurekura akigendera .

Cristiano Ronaldo amaze igihe asaba kuva muri Real Madrid ndetse mu mpeshyi nibwo byavuzwe cyane ko yasabye kuva muri iyi kipe kubera ko ikipe ya Real Madrid itamwitayeho gusa biza kurangira yisubiyeho.

Uyu musore yandikiye ubuyobozi bwa Real Madrid mu minsi ishize abusaba ko bwazamureka akigendera mu mpera z’uyu mwaka ndetse ko budakwiye kuzamura igiciro cye kugira ngo bitazagora amakipe amushaka none byarangiye Real Madrid ishyizeho igiciro cya miliyoni 177 z’amapawundi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Diario GOL cyo muri Espagne,aratangaza ko ubuyobozi bwa Real Madrid burambiwe akavuyo k’uyu munya Portugal ndetse bwifuza ko yagenda akaba ariyo mpamvu bwashyizeho iki giciro.

Ronaldo aherutse gusinya amasezerano mu mwaka 2016 azamugeza mu mwaka wa 2021 aho yavugaga ko ikipe imushaka izishyura akayabo ka miliyoni 880 z’amapawundi ndetse andi makuru akavuga ko Real Madrid yifuza kurekura Ronaldo kugira ngo izagure Neymar mu mwaka wa 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa