Kigali

Real Madrid yatangaje ko yaguze kabuhariwe Eden Hazard wabaye umukinnyi uyihenze kurusha abo yaguze bose

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 June 2019 Yasuwe: 2449

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yamaze kumvikana na Chelsea FC ku mushinga wo kugura umukinnyi yagenderagaho Eden Hazard ku kayabo ka miliyoni zisaga 88 z’amapawundi zizagenda ziyongera zikagera kuri miliyoni 150 z’amapawundi.

Eden Hazard yamaze kugera muri Real Madrid aho azayisinyira amasezerano y’imyaka 5 ndetse akazajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.

Real Madrid izereka abafana kabuhariwe Hazard kuwa Kane w’icyumweru gitaha aho azambara umwenda mushya wa Real Madrid ndetse akazengurutswa Santiago Bernabeu nk’umwami.

Eden Hazard wari umaze imyaka 7 mu ikipe ya Chelsea FC,yayikiniye imikino 352 ayitsindira ibitego 110 ndetse yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye birimo Premier League inshuro 2 (2014-15, 2016-17), FA Cup (2017-18), League Cup (2014-15), Europa League inshuro 2 (2012-13, 2018-19).

Hazard w’imyaka 28 akimara gutangazwa nk’umukinnyi wa Real Madrid yasezeye abafana agira ati “Ntabwo nahisha ko zari inzozi zanjye gukina mu ikipe ya Real Madrid kuva nkiri umwana.Nakunze buri mwanya namaze mu ikipe ya Chelsea FC.Nta gihe nigeze numva nshaka kuyivamo ngo nerekeze mu yindi kipe.”

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granoskaia yagize ati “Nubwo bibabaje gutandukana n’umukinnyi nka Eden Hazard ariko ikipe imwifurije amahirwe masa kandi twubashye icyifuzo cye cyo kwerekeza mu ikipe yahoze arota gukinamo kuva akiri muto ndetse no kujya gushaka irindi hangana ahandi.Urwibutso adusigiye ntiruzasibangana.”






Hazard [wa mbere iburyo] yerekeje muri Real Madrid gutozwa na Zidane yakuze afata nk’icyitegererezo cye muri ruhago

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amarenga yaciye y’igihe...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiamo Ronaldo,yatangarije kuri televiziyo ya...
21 August 2019 Yasuwe: 1939 0

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi 3 anahabwa inshingano 3...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent,uherutse kongererwa...
21 August 2019 Yasuwe: 1016 0

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za...

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves...
21 August 2019 Yasuwe: 2248 0

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon...

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze...
21 August 2019 Yasuwe: 4089 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye gushyira hanze amafoto ashotora...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye kuvugisha...
20 August 2019 Yasuwe: 6329 1

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2907 1