skol
fortebet

Real Madrid yatangiye gushaka umusimbura wa Cristiano Ronaldo ushobora kwigendera

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatangiye gushaka umusimbura wa kizigenza Cristiano Ronaldo uri mu biganiro na Juventus kugira ngo ayerekezemo aho bivugwa ko yatangiye kurambagiza Kylian Mbappe na Neymar kugira ngo baze kuyifasha mu gihe Ronaldo asohotse.

Sponsored Ad

Nyuma yo kutumvikana ku mushahara hagati ya Cristiano Ronaldo na Real Madrid,ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye gushaka kumurekura aho bagabanyije igiciro cyo kumugura bakigeza kuri miliyoni zirenga gato 100 none Juventus irashaka kwegukana iki cyamamare.

Real Madrid yatangiye gushaka Mbappe

Amakuru avugwa muri iki gitondo ni uko Real Madrid yatangiye kuganira na Kylian Mbappe ndetse ishobora kugaruka mu rugamba rwo kugura Neymar nubwo ku wa mbere w’iki cyumweru banyomoje amakuru yavugaga ko bamwifuza.

Biravugwa ko Real ishaka gutwara Neymar mu ibanga

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru AS cyo muri Espagne,Cristiano Ronaldo agiye kwerekeza muri Juventus kuri miliyoni 88,bizatuma Real Madrid ihita ishaka abakinnyi babiri ba PSG Mbappe na Neymar bashobora kuyitwara akayabo ka miliyoni zisaga 400 z’amapawundi.

Ronaldo arashaka gushyira iherezo ku mateka ye mu ikipe ya Real Madrid

Kubera ibibazo bya Financial Fair Play,ikipe ya PSG yabwiwe ko itazongera kugura umukinnyi itagurishije uwa miliyoni 50,akaba ariyo mpamvu bishoboka ko bagurisha Mbappe na Neymar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa