skol
fortebet

Real Madrid yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga kubera umukinnyi ishaka gutanga ikongeraho n’amamiliyoni kugira ngo ibone Neymar Jr

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro nyuma y’amakuru yacicikanye hirya no hino ku isi ko ishaka guha PSG kizigenza wayo Luka Modric watwaye Ballon d’Or y’ubushize ikongeraho na miliyoni 110 z’amapawundi kugira ngo ibone Neymar Jr.

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago ntibacyishimira urwego Neymar Jr ariho nyuma yo kwerekeza muri PSG ariyo mpamvu banenze Real Madrid kuba igiye gutanga umukinnyi wayo Luka Modric watwaye Ballon d’Or n’ibindi bihembo byose by’umukinnyi ku giti cye ikongeraho miliyoni 110 z’amapawundi kugira ngo ibone Neymar Jr.

Neymar Jr amaze igihe kinini yifuza kwisubirira muri Espagne mu ikipe ya FC Barcelona ariko mu minsi 2 ishize nibwo havumbutse amakuru y’uko Real Madrid yongeye kwifuza uyu mukinnyi.

PSG yanze kugurisha umukinnyi Neymar Jr muri FC Barcelona ariyo mpamvu Real Madrid yahise yinjira muri gahunda yo kureba ko yasinyisha uyu mukinnyi.

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez,aherutse kwihamagarira umukinnyi Neymar Jr amubwira ko amukeneye ndetse azamuha amafaranga angana nayo PSG yamuhembaga.

Real Madrid niyo yonyine iri kwifuza Neymar Jr ariyo mpamvu yemeye gutanga Modric na miliyoni 110 z’amapawundi kugira ngo PSG imurekure.



Real Madrid irifuza gutanga miliyoni 110 z’amapawundi na Modric watwaye Ballon d’Or kugira ngo ibone Neymar Jr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa