Kigali

Real Madrid yatunguye benshi kubera umushahara uhanitse yahaye Neymar Jr kugira ngo ayerekezemo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2019 Yasuwe: 5088

Ikipe ya Real Madrid irifuza ko umunya Brazil Neymar Jr yatera umugongo FC Barcelona yifuza kwerekezamo nayo ikajya imuhemba akayabo k’ibihumbi 700 by’amapawundi ku cyumweru atarahabwa umukinnyi uwo ariwe wese ku isi.

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,Real Madrid yahagaritse kwiruka inyuma ya Pogba mu rwego rwo kubika amafaranga yo kugura uyu munya Brazil wavuze ko atazongera gukinira ikipe ya PSG ukundi.

Real Madrid irifuza kwishyura PSG miliyoni 100 z’amapawundi yarangiza ikongeraho abakinnyi barimo Isco, Marcelo na Raphael Varane kugira ngo ibone Neymar Jr uri mu bakinnyi bakomeye ku isi.

Nubwo Neymar Jr yifuza gusubira muri FC Barcelona,ikipe ya PSG yo irifuza kumuha Real Madrid ndetse ngo aya makipe amaze igihe kinini mu biganiro.

Mu kiganiro Zinedine Zidane yahaye abanyamakuru yaciye amarenga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Real Madrid mbere y’uko isoko rifunga.

Yagize ati “Neymar ntabwo ari mu ikipe yacu ariko kugeza kuwa 02 Nzeri uyu mwaka birashoboka.”

Real Madrid irashaka kongera Neymar Jr ku bandi bakinnyi yaguze muri iyi mpeshyi barimo Eden Hazard, Luka Jovic, Ferland Mendy, Eder Militao na Rodrygo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe...

Rayon Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu irushanwa ry’Agaciro yaraye...
16 September 2019 Yasuwe: 4340 0

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo atangaje ku mukunzi we bikora benshi ku...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye agiranye ikiganiro cyaciye ibintu...
16 September 2019 Yasuwe: 3747 0

Rayon Sports yo turayihotora,mu kuri kw’Imana isumba byose irapfa-KNC...

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje...
16 September 2019 Yasuwe: 3673 0

Reba amagambo umukinnyi wa Rayon Sports Rutanga Eric yabwiye umusifuzi ku...

Myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso akaba na kapiteni w’iyi...
16 September 2019 Yasuwe: 5336 0

Cristiano Ronaldo yaririye kuri TV kubera amashusho ya se yabonye ku nshuro...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yarize cyane ubwo umunyamakuru Piers Morgan...
16 September 2019 Yasuwe: 5682 0

Rayon Sports izacakirana na Gasogi,APR FC na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa...

Ikipe ya Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Gasogi FC...
16 September 2019 Yasuwe: 1166 0