skol
fortebet

Real Madrid yirukanye umutoza wayo Julen Lopetegui

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Nkuko byari byitezwe na benshi ikipe ya Real Madrid yamaze kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui kubera umusaruro mubi yari afite mu marushanwa atandukanye aho yasimbuwe by’agateganyo na Santiago Solari wari umutoza wa Real Madrid B.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa na FC Barcelona ku Cyumweru ibitego 5-1,ubuyobozi bwa Real Madrid bwaraye bwirukanwe umutoza wabwo mukuru Julen Lopetegui wahawe akazi habura iminsi mike ngo igikombe cy’isi gitangire.

Solari niwe wagizwe umutoza mukuru wa Real Madrid by’agateganyo

Ubuyobozi bwa Real Madrid bwifuzaga umutoza Antonio Conte ngo aze gusimbura Lopetegui,ariko bagowe n’uko uyu mutoza yasabye amasezerano y’imyaka 2 n’igice, ndetse akizanira abamwungirije 5 aho ufite amahirwe ari umutoza Roberto Martinez utoza Ububiligi.

Real Madrid igiye kureka Santiago Solari atoze ikipe kugeza ku karuhuko k’imikino mpuzamahanga iteganyijwe mu kwezi gutaha aho bishoboka ko yanahabwa amahirwe yo kuyitoza burundu mu gihe yaba abyitwayemo neza.

Lopetegui w’imyaka 52, wahawe akazi muri Real Madrid kuwa 12 Kamena 2018,yirukanwe akinnye imikino 12 aho yatsinzemo imikino 6 gusa iyindi arayitakaza ndetse ibitego byari byaragabanutse cyane.

Mu mikino 7 Real Madrid yaherukaga gukina,yatsinzemo 5 irimo nuwo ku Cyumweru yanyagiwemo na FC Barcelona ibitego 5-1 aho kuri ubu iri kubarizwa ku mwanya wa 9 muri La Liga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa