skol
fortebet

Reba abakinnyi 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Vuelta a Espana (amafoto)

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 19 Kanama nibwo hazatangira irushanwa rikomeye mu gusiganwa ku magare rya Vuelta a Espana rigiye kuba ku nshuro ya 72 rifite uduce 21 aho ku munsi w’ejo bazatangirira ahitwa Nimes mu Bufaransa bakazasoreza i Madrid ku i Taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka. Nairo Quintana niwe watwaye La Vuelta iheruka
Iri rushanwa rikomeye nyuma ya Tour de France rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye mu kuzamuka nka Chris Froome uherutse gutwara Tour de France ku nshuro ya 4 ariwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 19 Kanama nibwo hazatangira irushanwa rikomeye mu gusiganwa ku magare rya Vuelta a Espana rigiye kuba ku nshuro ya 72 rifite uduce 21 aho ku munsi w’ejo bazatangirira ahitwa Nimes mu Bufaransa bakazasoreza i Madrid ku i Taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka.

Nairo Quintana niwe watwaye La Vuelta iheruka

Iri rushanwa rikomeye nyuma ya Tour de France rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye mu kuzamuka nka Chris Froome uherutse gutwara Tour de France ku nshuro ya 4 ariwe uhabwa amahirwe yo kuryegukana nubwo amaze kuba uwa 2 inshuro 3 zose.
Umuryango wabateguriye abakinnyi 5 bahabwa amahirwe menshi kurusha abandi
.
1.Chris Froome (Team SKY)

Uyu Mwongereza w’imyaka 31 aamze kwigaragaza mu ruhando rw’abasore babahanga mu kuzamuka cyane ko nubwo ataratwara iri rushanwa amaze kuryigaragazamo ndetse ugereranyije n’abandi bakinnyi baririmo ariwe ufite ikipe ikomeye.

Uyu musore kuva yatangira kwitabira iri rushanwa mu mwaka wa 2012 ntabwo arajya hejuru y’umwanya wa kane ibi bituma ahabwa amahirwe yo kwitwara neza.
Froome arashaka gukora amateka yo kuba umukinnyi wa 3 utwaye Tour de France na Vuelta a Espana mu mwaka umwe.

2.Vincenzo Nibali (Bahrain Merida)

Uyu ni umutaliyani w’umuhanga nawe kuko amarushanwa 3 akomeye mu gusiganwa ku magare yose yayatwaye ndetse ugereranyije n’abakinnyi bazahangana,niwe utananiwe kuko ntiyitabiriye Tour de France.Ibi biramuha amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa.

Vincenzo Nibali yatwaye iri rushanwa mu mwaka wa 2010.

3.Alberto Contador (Trek Segafredo)

Uyu mugabo w’imyaka 34 uzaba ari iwabo, mu minsi ishize nibwo yatangaje ko iri ariryo rushanwa rye rya nyuma cyane ko yifuza gusoza umwuga wo gusiganwa ku magare akajya kwita ku ikipe ye yamaze gushinga.Ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abi bihe byose mukino wo gusiganwa ku magare muri Espagne cyane ko nyuma ya miguel Indurain watwaye Tour de France 5 ariwe umugwa mu ntege kuko yatwaye 2.

Mu bakinnyi bose bazitabira iri rushanwa niwe umaze kuritwara kenshi kuko arifite inshuro 3 aho iheruka ari 2014 ubwo yatsindaga Chris Froome.

4.Fabio Aru (Astana)

Uyu mutaliyani w’Imyaka 27 nawe ari mu bahabwa amahirwe cyane ko iri ariryo rushanwa yatwaye mu marushanwa makuru yo gusiganwa ku magare cyane ko yaryegukanye 2015.

Nubwo akiri muto uyu musore afatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare cyane ko ariwe usigaranye akantu ko kwataka cyane abo bahanganye urugero ruheruka ni muri Tour de France iheruka ubwo yatwaraga agace ka gatatu.

5.Romain Bardet(Ag2R La Mondiale)

Uyu mufaransa w’imyaka 26 nawe arahabwa amahirwe cyane ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga mu kuzamuka ndetse uko yitwaye muri Tour de France 2 ziheruka bituma benshi mu bakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare bamubona mu bakinnyi bakomeye.

Abandi bakinnyi twavuga ni nka Steven Kruijswijk (Lotto NL Jumbo), Warren Barguil (Sunweb), Miguel Angel Lopez (Astana), Adam Yates (Orica Scott).

Warren Barguil witwaye neza muri Tour de France ishize

Iri rushanwa rigizwe n’ibirometero 3,297.7 km aho rizitabirwa n’amakipe 22 arimo:
AG2R La Mondiale ,Astana ,Bahrain–Merida ,BMC Racing, Team Bora–Hansgrohe ,Cannondale–Drapac ,Team Dimension Data ,FDJ ,Team Katusha–Alpecin ,LottoNL–Jumbo ,Lotto–Soudal ,Movistar ,Team Orica–Scott ,Quick-Step Floors ,Team Sky ,Team Sunweb, Trek–Segafredo ,UAE Team Emirates ,Aqua Blue Sport ,Caja Rural Seguros RGA,Cofidis ,Team Manzana Postobón

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa