skol
fortebet

Reba amafaranga ikipe ya Rayon Sports yinjije,ayo yakoresheje nayo yungutse akomeje gutangaza abatari bake

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo kumurikira Komite nshya yatorewe kuyobora Rayon Sports uko ihagaze, iyi kipe yagaragaje uko yakoresheje umutungo yari ifite ndetse n’ayo yinjije mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/19.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Rayon Sports yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi Paul wari umaze hafi imyaka ibiri ari Perezida wayo.
Iyi kipe yagaragaje ko mu mwaka ushize w’imikino, yungutse ibihumbi 408 725 Frw nyuma yo gukoresha asaga miliyoni 322 (322,740,410 Frw). (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo kumurikira Komite nshya yatorewe kuyobora Rayon Sports uko ihagaze, iyi kipe yagaragaje uko yakoresheje umutungo yari ifite ndetse n’ayo yinjije mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/19.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Rayon Sports yabonye ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi Paul wari umaze hafi imyaka ibiri ari Perezida wayo.

Iyi kipe yagaragaje ko mu mwaka ushize w’imikino, yungutse ibihumbi 408 725 Frw nyuma yo gukoresha asaga miliyoni 322 (322,740,410 Frw).

Rayon Sports igaragaza ko yinjije asaga gato miliyoni 80 mu mikino yakiriye ku bibuga bitandukanye mu gihe ayo yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) agera kuri miliyoni 27 n’ibihumbi 700 Frw.

Abafatanyabikorwa bayo batandatu bayihaye miliyoni 114 Frw zirimo 30 zatanzwe n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol; Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iyiha ibihumbi $30 mu gihe amafaranga yagurishijwe abakinnyi agera kuri miliyoni 59 Frw naho iyi raporo ikagaragaza ko kandi abafana b’iyi kipe bayihaye asaga miliyoni 13.65 Frw binyuze mu cyiswe Fan Base.

Abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bahembwe miliyoni 120.35 Frw, miliyoni 22.34 zitangwa nk’uduhimbazamusyi mu gihe izisaga 90 Frw zakoreshejwe mu kwitegura imikino.

Rayon Sports yakoresheje asaga miliyoni 13 Frw mu kugura abakinnyi mu mwaka ushize w’imikino, miliyoni 34 Frw zishyurwa Akagera Business Group nka avance y’imodoka y’abakinnyi mu gihe kandi hakoreshejwe agera kuri miliyoni 42 Frw mu matike y’indege ubwo iyi kipe yakinaga CAF Confederation Cup mu mwaka ushize.

Muri rusange, Rayon Sports yinjije 323,149,135 Frw, ikoresha 322,740,450, aho igaragaza ko yungutse 408,725 Frw.

Iyi kipe izahura na KCCA muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2019, izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize w’imikino.

Rayon Sports iri kwitegura umwaka mushya w’imikino, yaguze abakinnyi 14 bashya.

Ibitekerezo

  • Hahhhh, Mbashije kumirwa ni ukuri. Ibi bihumbi 400 nibyo bizavamo Stade se? 😂 😂 😂

    Muvandimwe Eva, ntabwo ariya ariyo azavamo Stade! Kandi izi statistics ni iz’umwaka ushize! Ntabwo basohoye Bank Account yabo hanze! Ikindi nuko ntekerezako buriya Rayon Sport ni ikipe y’abafana cyane pe! Inkunga yabo ihora icyenewe cyane!

    Ubwo se 400.000 yaringutse koko cyangwa bahurijemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa