skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa uherutse kwambikwa impeta y’urukundo na Rutamu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 ni bwo Rutamu yasezeye itangazamakuru icyo gihe muri Nyakanga ahita ajya muri Amerika kubayo. Aha akaba yarahamyaga ko agiye kwiga ibijyanye no kugurisha abakinnyi. Gusa amakuru nuko uyu musore yari afite na gahunda yo kureba umukunzi we wari uri kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 ni bwo Rutamu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye ari kumwe n’umukunzi we, avuga bwa mbere ko yamwihebeye kuva ku munsi wa mbere babonanye.

Umukunzi wa Rutamu yitwa Nyinawabeza Rebecca. Mu ifoto yatumye benshi bakeka ko Rutamu yari amaze kumwambika impeta, iyi foto yayiherekeje amagambo agira ati “Nakweguriye umutima wanjye wose kuva ku munsi wa mbere twahuye. Ndagukunda.”

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imikino, Rutamu Elie Joe yambitse impeta umukunzi we na we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rutamu yasezeye itangazamakuru mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2018 maze icyo gihe muri Nyakanga ahita ajya muri Amerika kubayo.

Umukunzi wa Rutamu yitwa Nyinawabeza Rebecca. Aba bombi bari bicaye muri restaurant bigaragara ko Rutamu yari amaze kumwambika impeta.

Inshuti za Rutamu zirimo Rugimbana Theogene bakoranaga ikiganiro kuri Radio 1, zamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye. Abafana b’uyu munyamakuru batangiye gushyira igitutu kuri Rugimbana na Rugangagura Axel ukorera Radio Rwanda ngo na bo bafate umwanzuro bave mu busore.

Rutamu akiva mu Rwanda, yasize avuze ko agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Nyuma gato hari amakuru yavuzwe ko yagiye muri Amerika asanzeyo uyu mukobwa ari na we wamufashije kubona ibyangombwa by’inzira n’ibindi byose bisabwa umuntu ugiye muri Amerika.

Nyinawabeza Rebecca yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan State Universtiy iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza Doctorate mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Theogene banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio1 aho bari bamaze kwigarurira ababumva batari bake.

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BWA REBECCA:


Ibitekerezo

  • Muba mwabuze ibyo mwandika kbsa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa