skol
fortebet

Reba intero amakipe yavuze ko amanukanye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

“Slogan”, Motto cyangwa intero muri ruhago ni kimwe mu bimaze kumenyerwa hirya no hino ku isi aho amakipe atandukanye amanukana intero zayo mu marushanwa yitabira, ikintu inzobere muri uyu mukino zivuga ko gifasha mu kongerera imbaraga abakinnyi mu kibuga, kongera gushyira hamwe no kwihagararaho.

Sponsored Ad

Akenshi ubundi intero cyangwa Slogan y’ikipe ni yo igaragaza ishusho yayo ari na yo mpamvu aba ari kimwe mu bigize ikipe runaka.

Mbere y’igikonbe cy’isi cya 2014, Cameroon iyari yamanukanye intero igira iti intare iguma ari intare. Algeria indwanyi zo mu butayu muri Brazil, mugihe Bosnie Herzegovina igatera ngo Dragons in heart Dragons on the field-ku mutima no mu kibuga turi ibikoko, abongereza bo bati The dreams of one team the heartbeat of millions, inzozi z’ikipe imwe zihagarariye ugutera kw’imitima y’amamiliyoni y’abantu.

Intero y’Ababirigi yari twizere ibidashoboka expect the impossible, mu gihe abafaransa bo bateraga bati impossible n’est pas un mot francais cyangwa se ngo burya mu gifaransa nta jambo rubaho ryitwa ibidashoboka-….

Mu Rwanda, byari bigoye hambere kumenya Intero z’amakipe akina mu cyiciro cya mbere gusa kimwe mu byo “Club Licencing” yasabye buri kipe izakina shampiyona igomba kuba ifite intero iyiherekeje aho amwe mu makipe nanubu atari yagaragaza intero azaserukana mu gihe ikipe ya As Kigali intero yayo itangaje kuko ntaho ihuriye n’umupira w’amaguru n’imikino.

Intero amakipe yavuze ko amanukanye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

1. Musanze FC: Intsinzi, Ubutwari, Ubumwe

2. Gicumbi FC : Urukundo n’Intsinzi

3. Etincelles FC ” Union is Strength, Victory & Courage “

4. Espoir FC : Ubumwe n’Ubufatanye

5. Rayon Sports FC “ One Team One Dream”

6. APR FC “ Umurava Intsinzi”

7. Kiyovu S FC- Ntiramenyekana

8. Mukura VS FC “Mukura Tupandani”

9. Sunrise FC -Ntiramenyekana

10. Gasogi United FC : Ibyishimo ni yo ntego

11. Bugesera FC: Ubumwe, Imbaraga

12. AS Kigali FC “Isuku n’umutekano”

13. Heroes FC : Never give up

14. Marines FC: Rising Talents

15. Muhanga “Umurava, Ubutwari, Intsinzi”

16. Police FC “Courage,Fairness,Competitive, Spirit ”

Ibitekerezo

  • Ibyabaye kuri AS Kigali bisobanuye gukorera ijisho. ...iyo ukora akazi ngo ushimishe abakuyobora gusa utabikorana ubunyamwuga ibintu nkabiriya biba bigomba kubaho

    Kiyovu ni Imparirwakubarusha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa