skol
fortebet

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no gukuraho agahigo ka Usain Bolt wo muri Jamaica ufite agahigo ko kwiruka cyane kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze, ubu niwe mwana uzi kwiruka nyuma yo guca agahigo akirunkanka amasegenda 13.48 muri metero 100,Iri ni irushanwa ryahuzaga abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Rudolph Ingram Junior yatangiye kwiruka afite imyaka ine nyuma yo kureba irushanwa rya Olympique. Iki gihe yari yajyanye na se, Ingram Senior. Ikizere cye cyose yakigize nyuma yo kubona uburyo abandi birukamo.

Papa we mu magambo ye yagize ati "Namuha ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abe umuntu udasanzwe,uyu ni umwana wanjye, kandi nterwa ishema n’ibikorwa bye ntabwo nkunda kubivuga ariko numva ko ari umwe muri miliyoni y’abana.” Aya ni amagambo Rudolph Ingram Sr yatangarije ABC News.

Icyakoze uyu mwana afite n’indoto zo gukina umupira w’amaguru kuko na byo arabishoboye.

Ibitangazamakuru byinshi biratangaza ko Rudolph Ingram Junior nakomereza kuri uyu muvuduko, azaca agahigo Usain Bolt yari afite,uyu mugabo wo mu gihugu cya Jamaica yirutse metero 100 mu masegonda 9:69.Ubusanzwe uyu mwana akina n’umukino wa Rugby.

Biravugwa ko nakomeza gutya azaca agahigo ka Usain Bolt wiruka metero 100 mu masegonda 9:69


Rudolph Ingram Jr na Papa we Rudolph Ingram Sr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa