skol
fortebet

Reba urutonde rw’abakinnyi 24 b’Abarundi bakoresha Indangamuntu z’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Rwanda ngo hari abakinnyi bagera kuri 24 bakoresha irangamuntu z’ u Rwanda , aribyo byatumye Umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arusaba gusuzuma ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda, aho yemeza ko bamwe bazibonye binyuze mu buriganya kugira ngo bakine nk’abenegihugu bo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akaba yarigeze no gushaka kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Urwego rw’Abinjira n’abasohoka arumenyesha urutonde rw’abagera kuri 24 bashobora kuba batunze indangamuntu y’u Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, mu gihe hari n’abandi basaga 10 akiri kwigaho.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Rurangirwa uyobora Rugende WFC avuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga bamwe muri aba bakinnyi bashobora kuba atari abanyarwanda koko, n’ubwo wenda hari abo bishoboka ko baba ari bo bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu bakinnyi binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi n’iy’umwaka ushize, bavuye mu Burundi, abasaga 90% bafite indangamuntu y’u Rwanda

Rurangirwa avuga ko ari ibintu bimaze igihe, ariko bigomba gucika kuko ntacyo bifasha umupira w’igihugu n’Ikipe y’Igihugu muri rusange.

Yagize ati ”Ni ibintu bimaze igihe, maze igihe mu mupira, niyo mpamvu iyo umuntu yitonze hari ibintu byinshi abona. Hari ikintu gishobora kuba ku muntu umwe nk’impanuka, agashugurika ibyangombwa agakina, ariko iyo bigeze ku rutonde rw’abantu 20, cyangwa bakagera kuri 40, oya. Umuntu nakine nk’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.”

Abakinnyi Rurangirwa Louis yatanze mu Rwego rw’Abinjira n’Abasohoka

1.Idi Saidi Djuma

2.Ismael Wilondja

3.Munyakazi Yussuf Lule

4.Ulimwengu Jules

5.Nininahazwe Fabrice

6.Ndoriyobija Eric

7.Nimubona Emery

8.Kitegetse Bogard

9.Tokoto André

10.Ntate Djumaine

11.Harerimana Rachid Léon

12.Idi Djumapili

13.Girukwishaka Fabrice

14.Habonimana Jimmy Abdoul

15.Kavumbagu Nahimana Guy

16.Ndikumana Mussa

17.Irakoze Saidi

18.Ndikumana Magloire

19.Bigirimana Yahya

20.Ntahobari Assouman

21.Iragire Said

22.Ndayishimiye Hussein

23.Hakizimana Kevin

24.Mussa Muryango

Ibitekerezo

  • Ibihugu n’ubwenegihugu kera ntibyabagaho.Nkuko Intangiriro 11:1 havuga,kera isi yose yavugaga ururimi rumwe.Yari igihugu kimwe.IBIHUGU byazanywe n’Intambara,isi icikamo ibice.Ariko nkuko bible ivuga,isi izongera ibe "igihugu kimwe",ituwe n’abantu bumvira Imana,bakundana batarwana.Nta ndanga-muntu cyangwa Passports zizabaho.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose.Ayihindure paradizo.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ubifatanye no gushaka Imana ushyizeho umwete,mbere yuko imperuka iza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa