skol
fortebet

REG BBC idafite abakinnyi 5 bakomeye yakaniye kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya REG BBC yagowe bikomeye ni umukino ubanza wa kamarampaka (playoffs) aho yarangije itsinze amanota 63 kuri 60 ya Espoir FC yarahiriye kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka nubwo ibura abakinnyi b’imena bayo bagera kuri 5 .
Mu kiganiro kirambuye umutoza Bahufite John wa REG BBC yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo yadutangarije ko nubwo bagowe n’iyi kipe mu mukino wa mbere bagomba gutsinda umukino w’uyu munsi bagakatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma nubwo babura (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya REG BBC yagowe bikomeye ni umukino ubanza wa kamarampaka (playoffs) aho yarangije itsinze amanota 63 kuri 60 ya Espoir FC yarahiriye kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka nubwo ibura abakinnyi b’imena bayo bagera kuri 5 .

Mu kiganiro kirambuye umutoza Bahufite John wa REG BBC yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango muri iki gitondo yadutangarije ko nubwo bagowe n’iyi kipe mu mukino wa mbere bagomba gutsinda umukino w’uyu munsi bagakatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma nubwo babura abakinnyi 5 bakomeye.

Yagize ati “Uyu munsi ni ukurangiza affaire hakiri kare nubwo dufite abakinnyi 5 barwaye ariko turakina neza. Ubushyize ubusatirizi bwacu bwari hasi cyane gusa uyu munsi turaza guhindura”.

Abakinnyi bafite uburwayi ni Ngandu Bienvenue, Muhizi Olivier, Nkurikiyinka Deo, Barame aboubakar, Rukerimbere jean marie nkuko byemejwe n’uyu mutoza.

Nubwo abura abakinnyi bakomeye Bahufite yavuze ko yiteguye kugera ku mukino nubwo yemera ko ikipe ya Espoir FC iri mu makipe yamugoye uyu mwaka.

Yagize ati “Ubushyize twatakaje imipira myinshi, uy’umunsi turagerageza kugabanya. Icya kabiri dufite abakinnyi batsinda amanota 3 benshi. Turafungura umukino kandi nizeye ko biraza koroha.”

Umutoza Bahufite ydutangarije impamvu ituma agorwa cyane na Espoir BBC kandi afite ikipe ikomeye ugereranyije na Espoir atubwira ko kuba yaramaze igihe ayita hari byinshi iyi kipe imuziho ku buryo baza mu mukino babyizeho.

Yagize ati “Impanvu Espoir BBC ingora cyane, izi uburyo nkina nataka ndetse ni uko mpanga ikipe yange. Uy’umunsi ndahindura Ho gato turebe. Aho espoir ikomereye ni ku gutsinda amanota no kwihuta cyane iyo bafite umupira. Turafungura umukino wacu kandi biraza koroha cyane.”

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 2 Nyakanga kuri Petit stade aho guhera saa kumi n’ebyiri ikipe ya Espoir BBC iraza guhura na REG BBC mu gihe saa mbili IPRC ya Kigali iraza gukina na Patriots BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa