skol
fortebet

REG BBC iracakirana na Patriots ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 14 Nyakanga ku I saa mbili z’umugoroba nibwo hateganyijwe umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka uraza guhuza ikipe ya REG BBC na Patriotsumukino uteganyijwe kubera kuri petit stade I Remera.
Uyu mukino witezwe na benshi mu bakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, kubera guhangana aya makipe yagize muri uyu mwaka w’imikino ndetse no kuba REG BBC yarihariye ibikombe uyu mwaka aho Patriots iraza ishaka kuyihimuraho. Mu kiganiro twagiranye ni umutoza wa REG (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi taliki ya 14 Nyakanga ku I saa mbili z’umugoroba nibwo hateganyijwe umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka uraza guhuza ikipe ya REG BBC na Patriotsumukino uteganyijwe kubera kuri petit stade I Remera.

Uyu mukino witezwe na benshi mu bakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, kubera guhangana aya makipe yagize muri uyu mwaka w’imikino ndetse no kuba REG BBC yarihariye ibikombe uyu mwaka aho Patriots iraza ishaka kuyihimuraho.
Mu kiganiro twagiranye ni umutoza wa REG BBC John Bahufite yadutangarije ko ikizakomeza uyu mukino ari uko amakipe yombi afite abakinnyi bakuze kandi bazi agaciro k’igikombe.

Yagize ati “REG BBC na Patriots n’amakipe abiri arimo abakinnyi bakuze bityo bizaryoshya umukino gusa kuri twebwe icyo tugomba gukora ni ugukomeza ubwugarizi bwacu kandi tukirinda gutakaza imipira cyane kuko iyo amakipe agiye guhura yose akomeye amahirwe aba angana.”

Uyu mukino urabanzirizwa ni uraza guhuza mu bari n’abategarugori APR WBBC na IPRC y’Amajyepfo WBBC ku I saa 18h00 nabo bari guhanganira igikombe.
Imikino ya nyuma ya kamarampaka ni uruhererekane kubera ko igikombe gitwarwa n’ikipe ibashije gutsinda imikino itatu ,bivuze ko iyo amakipe yananiranye ashobora kugera ku mikino itanu.

Uko imikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru:

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga2017

APR WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 18h00’)
REG BBC vs Patriots BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017

Espoir BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 16h00’)
IPRC South WBBC vs APR WBBC (Petit Stade Remera, 18h00’)
Patriots BBC vs REG BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017

APR WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa