skol
fortebet

REG BBC yamaze gutandukana n’umutoza Bahufite yumvikana n’Umurundi kumusimbura

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi ya Basketball REG BBC yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino ushize aho bivugwa ko yaba agiye gusimburwa n’umurundi witwa Ngwijuruvugo Patrick Richard. Ngwijuruvugo Richard ugiye gutoza REG BBC Nubwo bivugwa ko uwahoze ari umutoza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Karima Cyrille ariwe wahawe iyi kipe,amakuru Umuryango ukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi ya Basketball REG BBC yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo wayifashije gutwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino ushize aho bivugwa ko yaba agiye gusimburwa n’umurundi witwa Ngwijuruvugo Patrick Richard.

Ngwijuruvugo Richard ugiye gutoza REG BBC

Nubwo bivugwa ko uwahoze ari umutoza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Karima Cyrille ariwe wahawe iyi kipe,amakuru Umuryango ukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi birimo Indundi.com,aratangaza ko iyi kipe ya REG BBC yirukanye yatandukanye na Bahufite ndetse n’abatoza bari bamwungirije kugira ngo izane uyu mugabo Ngwijuruvugo Patrick Richard.

Andi makuru aravuga ko ikipe ya REG BBC yirukanye aba batoza kubera intego nshya ihaye bityo bakaba babona zitagerwaho bakiri kumwe, ari yo mpamvu babaye babasezereye.

Nkuko Indumdi.com Ibitangaza,uyu Ngwijuruvugo yamaze kumvikana na REG BBC ndetse akaba ategerejwe hano mu Rwanda mu minsi iri imbere aho bivugwa ko yumvikanye n’iyi kipe kubasinyira amasezerano y’imyaka 2 nkuko nawe yabyemereye iki kinyamakuru cy’I Burundi.

Ngwijuruvugo Patrick Richard watozaga Berco Stars ,yatwaye ibikombe bitandukanye mu Burundi , birimo n’igikombe cy’igihugu.

Muri aka karere, yatwaye ibikombe bitatu bya Memorial Gisembe ndetse atwara igikombe cy’akarere ka gatanu mu mwaka wa 2015 aho yaayifashije kwerekeza mu mikino nyafurika yabereye muri Angola.

Atoza ikipe y’Urunani, yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye birimo ibikombe bitatu by’akarere ka gatanu ( zone 5), n’igikombe cya Memorial Gisembe yatwaye mu mwaka wa 2013 ndetse afasha iyi kipe kwerekeza mu bikombe bya Afurika 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa