skol
fortebet

REG BBC yatangiye shampiyona itanga ubutumwa bukomeye

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG BBC yatangiranye ingufu shampiyona y’uyu mwaka,nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 68-64,mu gihe Patriots yatsindaga umukino wayo wa kabiri Espoir BBC amanota 82-69. Ikipe ya REG BBC yatwaye shampiyona y’umwaka ushize,yatangiranye shampiyona y’uyu mwaka imbaraga nyuma yo kwiyubaka igura abasore bakomeye nka Shyaka Olivier na Kaje Elie aho yatsinze ikipe ya APR BBC mu mukino yihariye cyane.
Agace ka mbere REG BBC (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG BBC yatangiranye ingufu shampiyona y’uyu mwaka,nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC amanota 68-64,mu gihe Patriots yatsindaga umukino wayo wa kabiri Espoir BBC amanota 82-69.

Ikipe ya REG BBC yatwaye shampiyona y’umwaka ushize,yatangiranye shampiyona y’uyu mwaka imbaraga nyuma yo kwiyubaka igura abasore bakomeye nka Shyaka Olivier na Kaje Elie aho yatsinze ikipe ya APR BBC mu mukino yihariye cyane.

Agace ka mbere REG BBC yagatsinze ku manota 18-14, APR yaje kwisubiraho isoza agace ka kabiri iyoboye ku manota 37-34. Agace ka gatatu REG yongeye kuyobora umukino igasoza ifite amanota 58 kuri 52 ya APR BBC ndetse irangiza umukino ku manota 68-64.

Ruzigande Ally ukinira APR niwe watsinze amanota menshi kurusha abandi kuko yinjije amanota 21 mu gihe Kubwimana Ali kapiteni wa REG yatsinze 19.

Ku rundi ruhande ikipe ya Patriots yihereranye Espoir BBC isigaye ari insina ngufi nyuma yo gutakaza abakinnyi bayo bakomeye iyitsinda amanota 82 kuri 69.

Agace ka mbere Patriots BBC yagatsinze ku manota 17 kuri ya APR BBC16,aka kabiri igatsindamo amanota 16-14.Agace ka 3 Patriots yagatsinze ku amanota 26-18 ya APR BBC hanyuma itsinda amanota 23-21 mu gace ka kane, byayihaye amahirwe yo gusoza umukino itsinze Espoir BBC y’I Nyamirambo.

Niyonkuru Pascal ukinira ikipe ya Espoir BBC niwe watsinze amanota menshi kuko yabashije kwinjiza amanota 22 naho Sagamba Sedar wa Patriots atsinda 19.

Imikino itaganyijwe uyu munsi
14h00 IPRC-South BBC vs Rusizi (Huye)
16h00 IPRC-Kigali BBC vs UGB (Amahoro)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa