skol
fortebet

REG yatangaje ko nta ruhare yagize mu ibura ry’umuriro kuri stade Umuganda

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG cyatangaje ko nta ruhare na ruto cyagize mu ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda yaberagaho umukino wa Super Cup ukaza gusubikwa kubera kubura k’umuriro.
Iki kigo kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter cyatangaje ko ikibazo cyabaye ari uko installations za stade zitari zimeze neza ndetse ko ariyo mpamvu nyamukuru yatumye umukino uhagarara.
Uyu mukino wahagaze ku munota wa 65 nyuma y’aho umusore Kwizera Pierrot yari amaze gutsindira Rayon (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG cyatangaje ko nta ruhare na ruto cyagize mu ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda yaberagaho umukino wa Super Cup ukaza gusubikwa kubera kubura k’umuriro.

Iki kigo kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa Twitter cyatangaje ko ikibazo cyabaye ari uko installations za stade zitari zimeze neza ndetse ko ariyo mpamvu nyamukuru yatumye umukino uhagarara.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 65 nyuma y’aho umusore Kwizera Pierrot yari amaze gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri cyane ko igitego cya mbere cyari cyatsinzwe na Ismaila Diarra ku munota wa 34.

Kugeza kuri ubu nta mwanzuro urafatwa ku mukino wa nimugoroba gusa abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko menshi umwanzuro urafatwa na FERWAFA ku bijyanye no gusubukura umukino cyane ko bivugwa ko ushobora gusubirwamo wose uko wakabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa